Kamonyi: Abanyamuryango ba RPF biyemeje ko abana bose bafatira ifunguro ku ishuri

Abanyamurayngo ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi biyemeje ko umwaka w’amashuri 2022-2023, abana bose bagomba gufatira amafunguro ku mashuri, mu rwego rwo kunoza politiki y’Igihugu y’ubukungu bushingiye ku burezi.

Biyemeje ko abana bose bagaburirwa ku ishuri
Biyemeje ko abana bose bagaburirwa ku ishuri

Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Ousiel, avuga ko kugira ngo iyo politiki igerweho bisaba ko abana bose bafatira amafunguro ku mashuri, kuko bituma biga neza kurushaho nta gutakaza umwanya cyangwa gusonza.

Avuga ko muri rusange ibigo by’amashuri mu Karere ka Kamonyi bisumbana uburyo bigaburira abana ku mashuri, kuko ubukangurambaga bwakorwaga butageraga ku kigero cya 100%, ubu bikaba bigiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo umwaka w’amashuri uzatangire, buri mubyeyi yumva neza akamaro ko kugaburira abana ku mashuri.

Niyongira avuga ko muri rusange ibyo kurya bitabuze kandi n’ubushobozi bw’ababyeyi buhagije ngo abana bagaburirwe ku mashuri, abadafite umusanzu wo gutanga bakunganirwa ariko bagaragaje uruhare rwabo.

Agira ati “N’iyo umubyeyi yaba yabuze amafaranga atanga ngo umwana we afate ifunguro ku ishuri, yakora imirimo ku kigo aho bidashoboka abanyamuryango tukamwunganira, ariko ntabwo dushaka ko hari umwana uzongera guta umwanya ataha kurya mu rugo”.

Niyongira avuga ko usibye kuba umwana abona umwanya uhagije wo kwiga no gutuza, kuko yabonye ifunguro rya saa sita ku ishuri, binarwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, kandi ko gahunda y’uburezi yo kugabanya amafaranga y’ishuri izafasha kongera umubare w’abana bagaburirwa ku ishuri.

Abari mu Nteko rusange basabwe ko nibura umwaka w'amashuri utangira ubukangurambaga bugeze kure
Abari mu Nteko rusange basabwe ko nibura umwaka w’amashuri utangira ubukangurambaga bugeze kure

Bamwe mu babyeyi batangiye gahunda yo gutanga umusanzu wo kugaburira abana ku mashuri, bavuga ko nta mubyeyi utabasha kugaburira umwana we ku ishuri igihe yabishyiramo ubushake buhagije, kandi ko kubikora biruhura umwana n’umubyeyi.

Mbanzabugabo Eric wo mu Murenge wa Runda avuga ko mu nteko rusange y’umuryango, yabaye mu mirenge yose y’Akarere ka Kamonyi, bagaragarijwe ko umusaruro w’abana batanze mu miryango ku bagaburirwa ku mashuri, ari mwiza ugereranyije no ku biga bataha bakarira mu ngo.

Agira ati ‘Ku bushobozi bw’ababyeyi buba buhari, hano ni mu gace k’umujyi umubyeyi agira ngo umwana atashye akarira mu rugo ari byo byiza, ariko kugaburira abana ku mashuri byatanze umusaruro kurusha ku bana bataha, bizaba byiza kandi twiyemeje kugera ku 100%”.

Mukakarangwa Delphine watangiye kugaburira abana be ku mashuri, avuga ko byamuruhuye kuba yikorera indi mirimo, abana bakaruhuka gutaha buri saa sita kurya ibiryo bikonje.

Agira ati ‘Nk’abana banjye bameze neza, dukeneye ubukangurambaga ku babyeyi butuma umwana yoroherwa n’ingendo, umwana araruhuka agaturiza hamwe. Nkatwe twabashije kubikora abana umusaruro wariyongereye kuko wa mwanya yatakazaga aza mu rugo, awusubiramo amasomo”.

Niyongira avuga ko aho umubyeyi yabura ubushobozi haziyambazwa abanyamuryango ba RPF ariko abana bakarira ku ishuri
Niyongira avuga ko aho umubyeyi yabura ubushobozi haziyambazwa abanyamuryango ba RPF ariko abana bakarira ku ishuri

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kandi bagaragaje ko bagiye kurushaho kwita ku bukangurambaga butuma nta mwana uzongera guta ishuri, kandi abari barayavuyemo bagiye kwihatira kubasubizayo, kugira ngo ibyo umuryango wiyemeje gufasha mu burezi bibashe kugerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka