Miliyoni zisaga 12 zashumbushijwe abahuye n’igihombo mu buhinzi
Amakoperative abiri y’abahinzi b’umuceri n’ibigori yahuye n’ibiza kubera imvura nyinshi yaguye imyaka yabo ikarengerwa n’umwuzure, yashumbushijwe Miliyoni 12 n’ibihumbi 700Frw muri gahunda ya Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe kugira ngo abahinzi bazongere kubona ibishoro mu buhinzi.
Amakoperative yashumbushijwe ni Muvumba icyanya cya Munani ihinga umuceri mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha ndetse n’iya KABOKU ihinga ibigori mu Murenge wa Matimba mu Kagari ka Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Umuyobozi wa Koperative Muvumba icyanya cya Munani, Muyango Peter, ashima iyi gahunda kuko mbere bahingaga bahura n’ibiza by’imvura cyangwa uburwayi bagahomba burundu.
Kuri ubu ariko ngo kuba bahinga imyaka yabo yarumba bagashumbushwa ni ibintu byiza cyane kuko bituma umuhinzi abona igishoro aho kugishakira ku yindi mitungo asanganywe.
Ati “Turashumbushijwe ubu abahinzi bagiye gusubira mu mirima bahinge batongeye gusubira inyuma gukora ku yindi mitungo bari bafite, iyi gahunda rwose turashimira Leta yayitekerejeho.”
Ku rundi ruhande ariko bimwe mu bica intege abahinzi bigatuma batitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa byabo ngo ni ugukerererwa gushumbushwa ndetse n’igiciro cy’inshumbushanyo kikiri hasi ugereranyije n’igishoro.
Umuyobozi wa Koperative COAMIN, Dative Uzamukunda, yifuza ko ibi bibazo byakemurwa umuhinzi akajya ashumbushwa hakiri kare ndetse n’inshumbushanyo ikabarwa hashingiwe ku biciro bigezweho mu buhinzi.
Agira ati “Bakwiye kwisubiraho ibyo batubwirira mu nama bakabyubahiriza tukajya tubona inshumbushanyo hakiri kare nanone kandi ikabarwa hashingiwe ku biciro by’ubuhinzi bigezweho aho kubarira ku bya kera kuko bigenda bihinduka.”
Umukozi wa Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali ushinzwe gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, Eric Ntaganira, avuga ko iyi gahunda atari iy’ibigo by’ubwishingizi ahubwo ari iya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi no kwishyura bigendera ku murongo watanzwe n’iyi Minisiteri.
Avuga ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo butandukanye n’ubundi busanzwe kuko ubundi uwahuye n’ibiza ashumbushwa mu gihe kitarenze iminsi 30 mu gihe ibyangombwa byose bisabwa byuzuye ariko ngo bo by’umwihariko ntibajya barenza iminsi itanu kugira ngo umuhinzi asubire mu murima.
Ati “Ubundi gahunda ihari ni uko uwahuye n’igihombo agomba gushumbushwa mu minsi itarenze 30 by’umwihariko ubwishingizi nk’ubu butandukanye n’ubusanzwe ari na yo mpamvu umuhinzi aba agomba gushumbushwa vuba kugira ngo akomeze ubuhinzi bwe. Twe rero iyo ibisabwa byuzuye tumushumbusha mu minsi itarenze itanu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko gushumbusha abahuye n’igihombo ari igikorwa cyiza kandi gifasha mu bukangurambaga ku bandi bahinzi n’aborozi kugira ngo bafatire imitungo yabo ubwishingizi.
Avuga ko abahinzi n’aborozi bakunze guhura n’igihombo bikaba ari amahirwe rero kuri bo kubona ababagoboka mu gihe bahuye n’igihombo.
Yagize ati “Ni amahirwe akomeye kubona ushobora kubona umuntu ushobora kukugoboka cyangwa kugutabara mu gihe wahuye n’amage. Mu bantu bahura n’inzitizi, ibiza ndetse n’amapfa ni abahinzi n’aborozi, kugira ubwishingizi rero ni igisubizo kuri bo kuri ibyo bibazo kuko bagobokwa.”
Ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze guhugurwa abafashamwumvire 97 bazafasha mu bukangurambaga bwo gushishikariza abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi bw’imitungo yabo.
By’umwihariko mu buhinzi Akarere kihaye umuhigo wo gushinganisha hegitari 1,100 z’imirima y’ibigori, umuceri hegitari 2,950 ndetse na hegitari 10 ku gihingwa cy’imiteja.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|