Makanyaga agiye kwizihiza imyaka 50 amaze mu buhanzi

Umuhanzi Makanyaga Abdoul yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze ari umuhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Makanyaga yavuze ko iyi sabukuru ye yayiteguriwe n’umujyanama we mu bya Muzika uba mu Butaliyani.

Makanyaga Abdoul
Makanyaga Abdoul

Ati “Tumaze igihe dukorana ariko ni we wabinsabye ngo babintegurire hanyuma nzayizihiza nkora ibitaramo muri Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi, na Kigali”.

Zimwe mu ndirimbo ze azaririmba yizihiza iyi sabukuru ye harimo iyitwa Rubanda ntibakakoshye, Nshatse Inshuti, Ndagukunda, Urukundo rurambuye, n’izindi ndirimbo ze nshya harimo iyitwa Umuziranenge.

Makanyaga avuga ko mu ndirimbo azaririmba harimo indirimbo zirenga 5 nshyashya azageza ku bakunzi be.

Makanyaga ubu ni umuhanzi w’imyaka 75, afite umugore n’abana 7. Abana batatu muri bo bakurikije umwuga we baba abahanzi n’abacuranzi nk’uko abivuga.

Makanyaga avuga ko mu muziki arimo akora ubu umwana we umufasha ari uwitwa Fataki Hamudani Makanyaga, abandi babiri bagiye hanze y’u Rwanda.

Makanyaga wakuriye i Nyamirambo ni na ho yatuye mu busore bwe kugeza na n’ubu.

Mu birori bye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka amaze mu buhanzi, yavuze ko azifatanya na Itsinda rye ritwa Groupe Makanyaga rizwi ku izina rya Orchestre Inkumburwa.

Iyi kipe y’abahanzi bazamufasha kuririmba muri ibyo birori by’Isabukuru ye yatangiye kwitoza uko bazaririmba.

Ibi bitaramo azakora bizishyuza amafaranga ariko Makanyaga Ntiyigeze atangaza uko ibiciro bizaba bihagaze bitewe n’uko umujyanama we batarabivugana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka