Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Bugesera kuri stade Bugesera, ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’ikipe ya Bugesera FC, basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Poultry East Africa Limited.
Abakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ko cyaziye igihe kuko cyabafashije kongera umusaruro bakawukuba inshuro zigera kuri enye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi mushya, Dr. Edouard Bizimana, yugarijwe n’igitutu gikomeye giturutse ku bikubiye muri bumwe mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho abamunenga bavuga ko bwumvikanisha ko ashyigikiye rwose FDLR, umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside (…)
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya Rutsiro FC yasezeye rutahizamu Habimana Yves wasinyiye Rayon Sports.
Kuri uyu wa Gatanu, Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Emmanuel Okwi yasinyiye ikipe ya Police FC.
François Gasana wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama, nyuma yo koherezwa n’Ubwami bwa Norvège kugira ngo aburanishwe.
Niba usanzwe ugenda kwa muganga nta kabuza ko ujya ubona abaganga mu myambaro yabo akenshi iba itandukaniye mu mabara nubwo bose baba bahuriye ku muhamagaro wo kurengera ubuzima bw’abantu.
Muri Kenya indege y’ubuvuzi yakoze impanuka, ihitana abantu bagera kuri batandatu, ikomerekeramo babiri.
Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangije umushinga wo kubaka inzu 141 z’ abasenyewe n’ibiza kandi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira, mu rwego rwo gutuza Umunyarwanda ahantu hamuhesha agaciro.
Mu Rwanda umubare w’abakoresha amakara n’inkwi uracyari hejuru kuko uri kuri 93.8%, bigatuma ibidukikije bitabungwabungwa uko bikwiriye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Prof. Omar Munyaneza n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.
Me Thierry Kevin Gatete uzwi ku mazina ya Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, ari mu Bavoka 21 bahagaritswe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire y’Abavoka, hashingiwe ku byemezo by’iyo Komisiyo yateranye mu kwezi kwa Nyakanga 2025 igasuzuma ndetse igafata umwanzuro kuri dosiye z’Abavoka bakoze amakosa y’umwuga.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), bwatangije gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abantu nk’igikorwa kibanziriza itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga zizatangira gutangwa mu minsi iri imbere.
Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe imiterere y’ibikorwa bya RDF byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN), ndetse n’ibya gisirikare bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibindi bihugu, bashima iyo mikorere y’Ingabo z’u Rwanda.
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, aho akurikiranyweho kugonga ku bushake agakomeretsa umugabo we, Douglas Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Weasel.
U Rwanda rwihanganishije Guverinoma ndetse n’abaturage ba Ghana nyuma y’impanuka y’indege ya kajugujugu, yahitanye abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.
Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi 3 bitewe n’impanuka y’indege ya kajugujugu yaguyemo abantu umunani, barimo Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibidukikije.
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.
Mu Bushinwa, urubyiruko rwadukanye uburyo budasanzwe bwo kwirwanyiriza umujagararo n’ibimenyetso bijyana na wo, nko guhangayika no kubura ibitotsi, rukonka tetine zizwi ubundi ko zagenewe abana, nubwo bavuga ko hari n’izabakuru.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko mu myaka 20 ishize abana b’ingagi barenga 390, ari bo bamaze kwita amazina.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abantu bafite ubumuga bashobora kuba mu itsinda ryibasirwa cyane.
Mu gihe Abadepite bitegura kujya mu kiruhuko cy’ukwezi kumwe cya buri mwaka,kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, bateranye mu nama idasanzwe kugira ngo hafatwe ingamba zihutirwa ku byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.
Zimwe mu ngingo zigize itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, harimo n’ingingo ivuga ko umurambo uzajya ubikwa iminsi 21 mu buruhukiro, wabura benewo ukabona gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi kiwufite, ariko cyabanje gutanga itangazo.
Ikipe ya Musanze FC yasezereye abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Ntaribi Steven na Nduwayo Valeur.
Minisitiri w’Ingabo, Dr Edward Omane Boamah na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed ba Ghana, bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisikare ya kajugujugu, yanaguyemo n’abandi bantu batandatu barimo n’abakozi bayo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gorilla FC mu karere ka Ngoma igitego 1-0 mu mukino wa kabiri muri itatu iteganya gukina mbere yo kwakira Yanga SC mu Munsi w’Igikundiro tariki 15 Kanama 2025.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) bwatangaje Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo.
Igihugu cya Zimbabwe kibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, cyagaragaje ko gifata imikoranire yacyo n’u Rwanda nk’ikintu gikomeye, bitewe n’iterambere ryagiye rigerwaho mu myaka ishize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo.
Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Isi n’abayituye bitewe n’uburyo igenda igira ingaruka zitandukanye zirimo n’izigera ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Kubika intanga hifashishijwe ikoranabuhanga bizagendera ku cyemezo cya muganga. Ibi ni ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi watowe n’Inteko rusange umutwe w’Abadepite harimo n’ingingo ivuga uburyo intanga ndetse n’urusoro byabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bikazifashishwa mu kororoka kw’abantu.
Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, iheruka gutorwa ivuga ko izibanda mu gukorera abanyamuryango ishyira imbere imiyoborere myiza ndetse ikanibanda mu gusigasira impano ziri muri uyu mukino.
Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko atazi niba ubwoba ari bwo bwatumye kugeza ubu Rayon Sports yaranze kuzitabira igikorwa cyiswe Inkera y’Abahizi bayitumiyemo n’andi makipe atandukanye arimo AZAM FC.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Seninga Innocent wari umaze iminsi 20 atangije imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, izakomezwa na Lomami wamaze gusinya amasezerano nk’umutoza wungirije.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye mu butabera, aba ofisiye babiri hamwe n’abasivile 20 bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) na Banki ya Kigali (BK) zasinye amasezerano yo gutanga inguzanyo ya Miliyoni 52 z’Amadolari azakoreshwa mu mu mushinga munini wo kwagura icyanya cy’inganda cya Bugesera ‘Bugesera Special Economic Zone (BSEZ)’, iyo ikaba ari intambwe ikomeye itewe mu byerekeye impinduka mu by’inganda u (…)
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) bwatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga kwasoje neza, kuko ibikorwa byanyuze kuri iryo soko bivuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera byakusanyije miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri, Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga yugarira yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Al Masry SC mu Misiri avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, nyuma yo kwifuzwa na Esperance Sportive de Tunis nayo yo muri iki gihugu.
Mu Buhinde, umugabo yakoresheje uburyo budasanzwe bwo kwica umugore we, agamije kubona imirimbo ye, no gushaka undi. Yakoresheje inzoka, akaba yari yizeye ko bizafatwa nk’impanuka bityo agakomeza ubuzima bwe mu mutuzo, kandi koko gutahura ko ari we wagize uruhare mu rupfu ry’umugore we, byasabye ibimenyetso byinshi (…)
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yashimangiye ko intsinzi y’Ingabo zahoze ari iza RPA, yashingiye ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu, ikinyabupfura ndetse no gushikama ku ntego zisobanutse kandi zifite icyerekezo.
Amatara yo ku muhanda yifashishwa mu kuyobora ibinyabiziga n’abanyamaguru azwi nka ‘Feu Rouge’ cyangwa ‘Traffic Lights’ mu ndimi z’amahanga, ni amatara akoreshwa mu kugenga no gutunganya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda ku buryo habaho umudendezo mu muhanda buri wese (…)
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, yatoye itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro.
Bimwe mu bikubiye mu Itegeko ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025 harimo n’ingingo ivuga gutwitira undi, amategeko abigenga ndetse n’uko bigomba gukorwa, by’umwihariko imyaka ntarengwa y’umuntu utanga iyo serivisi ko igomba kuba itari hejuru ya 40.
Ingabire Victoire Umuhoza yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyateshwa agaciro, agakurikiranwa adafunzwe.