Kicukiro: Urubyiruko rwakanguriwe kwitabira siporo no kwirinda ibiyobyabwenge

Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’ubuyobozi, ndetse n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye muri uwo Murenge, bahuriye mu gikorwa cya siporo rusange bakoreye hamwe n’abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya APADE, nyuma yaho bagirana n’ibiganiro, bigamije gusobanurira urwo rubyiruko akamaro ka siporo ndetse babashishikariza no kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi.

Abajyanama n'abandi bayobozi bifatanyije n'urubyiruko muri siporo rusange, baganira ku kamaro ka siporo ku buzima
Abajyanama n’abandi bayobozi bifatanyije n’urubyiruko muri siporo rusange, baganira ku kamaro ka siporo ku buzima

Ni muri gahunda yo gutangiza Icyumweru cy’Umujyanama, aho abajyanama begera abaturage, bakumva ibyifuzo byabo, bakaganira no kuri gahunda za Leta zikorerwa umuturage kandi na we abigizemo uruhare.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, avuga ko iyi ari gahunda ngarukamwaka bakora mu kwezi kwa Werurwe, ubu ikaba ibaye ku nshuro ya gatanu.

Yagize ati “Inama Njyanama nayita umuhuza w’abaturage n’ubuyobozi. Njyanama isuzuma ko umuturage ahabwa serivisi nziza, igasuzuma niba koko umuturage ari ku isonga, ariko na we akitwara ku buryo akora ibikorwa biri mu nzira Igihugu giteganya, akajya mu bikorwa byo kubaka Igihugu. Uyu ni umwaka wa gatanu ushize abajyanama batowe, ari na wo mwaka basozamo manda, mu kwa cumi na kumwe hagatorwa indi njyanama.”

Karayiga avuga ko muri iki cyumweru cy’umujyanama begera abaturage bo mu byiciro bitandukanye, badasize inyuma urubyiruko ndetse n’abana bato, aho nko ku wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026 basuye abana bo mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), mbere yaho bakaba barakoranye siporo n’urubyiruko, barusobanurira ibyiza bya siporo.

Ati “Siporo ni ingirakamaro, igorora umubiri, igatuma ubwonko bukora neza, ndetse igatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Irwanya indwara nyinshi nk’umuvuduko w’amaraso, Diyabete, n’izindi. Umubiri wakoze siporo uba ufite amahirwe y’uburambe bwawo.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yongeyeho ati “Turabakangurira kujya mukora siporo cyane, turabasaba no kurangwa n’imyitwarire myiza. Mwirinde ibiyobyabwenge n’inzoga kuko zangiza umubiri, inzoga si n’iz’abato mujya mubyumva. Mwirinde amatsinda y’abantu barangwa n’ingeso mbi. Dukeneye kubaka umunyarwanda muzima.”

Umujyanama witwa Mukeshimana Verra wo muri Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, wanatowe na bagenzi be nk’umujyanama mwiza mu mwaka wa 2023, avuga ko muri manda y’imyaka itanu barimo basoza, bishimira ibyo bagezeho mu gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Guha serivise nziza umuturage no kumushyira ku isonga , akishimira ubuyobozi, bituma na we agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ibyo tubyitaho, tugakurikirana uko abayobozi baha serivisi nziza abaturage, ndetse dukangurira n’abaturage ko ufite ikibazo ashobora kukitugezaho tukamukorera ubuvugizi ikibazo cye kikaba cyakemuka.”

Mukeshimana Verra, Umujyanama mu Murenge wa Kicukiro
Mukeshimana Verra, Umujyanama mu Murenge wa Kicukiro

Amafoto: Fraterne Rugwizangoga/Kicukiro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka