Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026 mu nama nkuru ya 6 y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cy’umuryango RPF Inkotanyi kuri Intare Arena mu Murenge wa Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Kubera amateka y’Igihugu cyacu, mwese murabizi ko hari Abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi igihe kirekire, bakabyarira mu mahanga, abana babo bagakurirayo, bakigayo bamwe bakanakorerayo. Byari byoroshye cyane kwibagirwa umuco wacu bagafata uw’ibihugu bari barahungiyemo. Ariko banze guta umutima w’u Rwanda, ndetse bamwe aho bishoboka, bakoraga amatorero ngo hato ababakomokaho batazata umuco”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amatorero yakomeje kuba ishuri rikomeye ry’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ariko rishyigikiwe n’umuryango.
Ati “ Muri icyo gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, abagore bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no gukomeza umutima w’abari ku rugamba. Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, ababyeyi bireranye abana mu gihe inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu, ndetse n’abo bana babanye n’icyuho cy’intambara ndende ababyeyi babo barwanye”.
Yakomeje ati “ Mumfashe tubashimire! Iyi myumvire niyo yatumye RPF-Inkotanyi ibasha kugeza u Rwanda aho rugeze, uhereye ku mateka yo kubohora igihugu kugeza aho rugeze uyu munsi. Natwe rero nka ba mutima w’urugo kandi w’umuryango, ntabwo twakomeza kuba abo mu mbere gusa”.
Madamu Jeannette Kagame yibukije ba mutima w’urugo ko bakwiriye kumva ko ari inshingano zabo kurwanira ishyaka igihugu cyabo mu buryo bashoboye. Yaba bo ubwabo ndetse no kubitoza abo mu miryango yabo.
Ati “ Ibiganiro by’uyu munsi bitubere umwanya wo kongera kwisuzuma, turebe ko abana bacu twabahaye impamba ikwiye. Hari ubwo tunatekereza ko abana ari bo bataye umuco, ariko uramutse ushyize ku gipimo ukareba ibyo twabahaye n’imyitwarire yabo, hari ubwo wumva tubarenganya”.
Madmu Jeannette Kagame yavuze ko umwana utaratojwe indangagaciro zo gukunda igihugu, kubaha, ubumwe, ubufatanye, ubupfura, kwihesha agaciro, kwirinda kirazira n’ibindi, iyo atangiye guhura n’imico y’ahandi adafite ibyo asanganywe yatojwe, yakira ibyo ahuye na byo byose agatangira kubigira ibye, ntamenye gutandukanya ‘icyatsi n’ururo.
Ati “ Bana Bacu, ari mwe turi kumwe uyu munsi ndetse n’abandi baza gukurikira ibiganiro tugirana uyu munsi, nifashishije amagambo ya Nyakwigendera Rugamba, ndifuza kubasigira ubutumwa bwihariye ndetse bunabaha umukoro mutahana. Mu ndirimbo yuje inama nyinshi yagize ati: “Umuco mwiza wakureze, ntugatume udindira, mu by’abandi jya utora ibyiza, ibifutamye ujugunye. Niba urabukwa iby’ahandi, ugata n’urwo wambaye, Ntumpeho.”
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugira ubushishozi bwo gukora amahitamo meza. Muri byinshi bihari byaba ibizanwa n’iterambere, imitekerereze mishya, ubumenyi barahura ahandi, imico y’ahandi, ni byiza ko babimenya ko bihari, ariko ko byose bitabafitiye akamaro.
Ati “ Ibidakwiriye ntimukabihe umwanya, ntimukagire n’undi mwemerera ko abiha umwanya”.
Iyi nama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore, yahawe insanganyamatsiko itwibutsa ko umugore ari umusingi w’umuryango.
Ubwo Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye Inama Nkuru y'Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, babyinaga imbyino gakondo bishimira umuco Nyarwanda.
Yongeye kwibutsa ko “Ntawavuga FPR-Inkotanyi atavuze umugore,” ashimangira uruhare rwabo mu… pic.twitter.com/usxgw19VH1
— Kigali Today (@kigalitoday) March 21, 2026
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Turashimira cyn byimazeyo uruhare president republic of rwanda ndetse numufasha we madam Jeannette kagame nakomeje kugaragara mugushyigikira umunyarwanda imana ibahe umugisha .murakoze
Turashimira cyn byimazeyo uruhare president republic of rwanda ndetse numufasha we madam Jeannette kagame nakomeje kugaragara mugushyigikira umunyarwanda imana ibahe umugisha .murakoze