Huye: Hatangijwe urugo mbonezamikurire rwakira abana guhera ku bamaze amezi atandatu bavutse
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, kuri uyu wa 24 Werurwe 2026 yafunguye ku mugaragaro urugo mbonezamikurire y’abana bato guhera ku bamaze amezi atandatu bavutse, ku ishuri ribanza rya Ngoma.
Uru rugo mbonezamikurire rwa Ngoma ruherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, rwubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi. Ruzajya rwakira abana guhera ku mezi atandatu kugeza barangije umwaka wa 2 w’ ishuri ry’inshuke, kandi kuri ubu ruri kwigiramo abana 20 bari hagati y’amezi 6 n’imyaka 2, ndetse na 60 bari mu mashuri y’inshuke.
Ababyeyi bafite abana muri uru rugo bararwishimiye kubera ko rwita ku bana babo kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba, bityo bakabasha gukora badahangayikishijwe no kubitaho, bakabasha guteza imbere ingo zabo.
Nyiramana Valentine, umwe muri abo babyeyi, ahafite abana babiri. Uw’umwaka umwe n’uw’imyaka 3. Kubura uwo abasigira mu rugo byatumaga umurimo we w’ubudozi no gucuruza utagenda neza, none ubu arishimira ko urwo rugo rwamubereye igisubizo.
Agira ati "Iyo nabaga nta mukozi mfite mu rugo wo kubasigira narasibaga bigatuma abakiliya bagenda bancikaho, ariko ubu byarakemutse, n’imirimo yanjye yatangiye kugenda neza, ndagana mu iterambere."
Mu Karere ka Huye hari hasanzwe ingo mbonezamikurire 1221, harimo 1087 zo mu ngo, 20 zo hafi y’ingo, 111 ziri mu mashuri abanza n’izindi 3 z’icyitegererezo, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere, Sebutege Ange.
Agira ati "Mu ngo mbonezamikurire zo mu ngo ababyeyi bamwe basigarana abana abandi bakajya ku mirimo, bakagenda basimburana, ariko usanga mu mijyi ho nta wuba yahasigaye. Ni yo mpamvu hatekerejwe bene izi ngo mbonezamikurire z’icyitegererezo kugira ngo n’ababyeyi bo mu mijyi badafite ababasigaranira abana babashe kujya ku mirimo ntacyo bikanga."
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango atangiza ku mugaragaro uru rugo yibukije ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu ngo mbonezamikurire kubera ko ubwonko bw’umwana bukura ku rugero rwa 80% mu myaka itatu ibanza, na 90% mu myaka itanu ibanza.
Yashishikarije rero ababyeyi bose kuzifashisha, ariko anabasaba ko zitababera izo gusigamo abana babo gusa, ahubwo no gufatira ku nyigisho na bo ubwabo bazihererwamo, bakubaka umuryango uhamye.
Yagize ati "Uru rugo ntiruzabe aho gusiga abana ngo mugaruke muje kubatora gusa, ahubwo rube urwo gutuma muteza imbere imiryango yanyu mu mibanire myiza no mu bukungu."
Yunzemo ati "Turabasaba kwirinda amakimbirane n’indi myitwarire mibi ihungabanya imibereho y’abana n’iy’abagize umuryango. Mureke twese dufatanye kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye."
Kubaka uru rugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo rwatashywe mu Karere ka Huye Kuri uyu wa 24 Werurwe byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 211. Haratahwa n’urundi nka rwo i Rusizi ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, ndetse n’i Rubavu ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026.
Icyakora hari kubakwa n’izindi 12 mu Turere twa Nyamagabe, Ruhango, Bugesera, Gakenke, Karongi, Kayonza, Nyaruguru, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|