Imbuto imwe y’imyumbati ishobora kurura no kuryoha
Ubundi abantu bazi ko habaho imyumbati y’imiribwa (hari abayita imiryoha), ni wa mwumbati umuntu ashobora guhekenya ukamuryohera, hakabaho n’imyumbati irura utabasha guhekenya, iyi ni yo bakunze kuvuga ko ari iy’ubugari.
Waba se wari uzi ko imbuto imwe ishobora kwera imyumbati iryoha n’irura?
Abahanga bazi neza imiterere y’igihingwa cy’imyumbati, bavuga ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma imbuto imwe, urugero nk’imbuto izwi nka Buryohe cyangwa indi, yakwera imyumbati iryoha ndetse n’irura cyangwa isharira nk’uko bamwe babivuga.
Severin Ntivuguruzwa, umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), by’umwihariko ukora ku gihingwa cy’imyumbati abisobanura agira ati “Mu by’ukuri imyumbati kugira ngo iryohe cyangwa ibe ari imiribwa, biterwa n’uruhurirane rw’ibintu byinshi. Icya mbere biterwa n’ubwoko bw’imyumbati ubwabwo. Icyakora imbuto y’imyumbati ishobora kuza yifitemo ubushobozi bwo kurura cyangwa kuryoha”.
Yungamo ati “Ikindi kintu cy’ingenzi ni bwa butaka wahinzemo imbuto runaka y’imyumbati. Ikintu gitangaje rero, ushobora gukura umwumbati ku butaka runaka, wenda i Rubona muri Huye ari umuribwa, wawugeza mu kandi Karere gafite ubutaka busharira na wo ugasharira cyangwa ukarura, kandi imbuto ari imwe”.
Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko no mu murima umwe bishoboka ko imbuto imwe y’imyumbati ishobora kwera imiribwa n’irura, bitewe n’uko hari agace k’uwo murima gafite ubutaka busharira.
Ntivuguruzwa anasobanura ibijyanye n’ihene cyangwa se irindi tungo, rishobora kurya imyumbati rigapfa.
Ati “Ubusanzwe iyi myumbati yacu irura, ntabwo byemewe ko wayifata ugahita uyirya, utagabanyije igipimo cy’ubusharire (acide) kiyirimo. Ni yo mpamvu imyumbati y’ubugari tubanza kuyinika mu mazi kugira ngo ubusharire bugabanuke, ntigire ingaruka ku buzima bw’umuntu”.
Ati “Itungo rero iyo rifashe wa mwumbati usharira, ryarya amababi cyangwa rikarya ibijumba, harimo bwa busharire butagabanyijwe, ni bwo rihita ripfa”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), rivuga ko umwumbati ushobora kuribwa ntugire ingaruka ku buzima bw’umuntu, utagomba kurenza ikigero cya ‘Cyanure’ (ikinyabutabire gifatwa nk’uburozi) cya mg 50 mu Kilo cy’imyumbati.
Mu Kilo cy’ifu y’ubugari y’imyumbati, icyo kinyabutabire cya Cyanure ntikigomba kurenga mg 10.
Imyumbati irura ni yo igira Cyanure nyinshi, iri hejuru ya mg 50 ku Kilo, FAO ikagira inama abantu yo kubanza kuyitonora, ikinikwa hanyuma ikanikwa ku zuba, ibyo bikagabanya cya kinyabutabire bityo ntiteze ikibazo abantu bayifungura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|