Volkswagen yamaganye ibiyivugwaho byo guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda
Ubuyobozi bwa Volkswagen Group Africa bwanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko igiye guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda, buhamya ko ibimaze iminsi bivugwa nta shingiro bifite.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Volkswagen Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026, Volkswagen Group Africa yamaze impungenge abakiliya, abafatanyabikorwa ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuri ayo makuru y’ibihuha.
Ubu butumwa bugira buti: "Volkswagen Group Africa iramenyesha abafatanyabikorwa bose, abakiliya, ndetse n’abaturage muri rusange ko Volkswagen nta gahunda ifite yo guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda. Amakuru yakwirakwijwe mu itangazamakuru avuga ko Volkswagen igiye kugabanya ishoramari ryayo cyangwa kuva mu Rwanda, si yo kandi nta shingiro afite."
Volkswagen Group Africa yashimangiye kandi ko guhera tariki ya 1 Mata 2026, Volkswagen Mobility Solutions Rwanda izimukira mu nyubako nshya kandi nini kurushaho iherereye mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone).
Volkswagen ikomeza ubu butumwa ivuga ko izakomeza ibikorwa byayo mu Rwanda birimo ya Mobility Solutions Rwanda itanga serivisi zijyanye no gukodesha imodoka izwi nka ’Move’, guteranya imodoka, kugurisha imodoka ndetse na serivisi zo kuzikora no kuzikurikirana nyuma yo kugurishwa.
Volkswagen yavuze ko iri kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda binyuze mu guteza imbere uru ruganda ku rwego rw’Akarere mu ntego zizarufasha gushyira mu bikorwa ingamba za serivisi zo gutwara abantu ku mugabane wa Afurika.
Volkswagen Group Africa yashimangiye kandi ko ikomeje gahunda yiyemeje yo gutanga serivisi z’imodoka zikozwe mu buryo bugezweho kandi ziri ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|