RPL: Etincelles FC yahagamye Police FC, Kiyovu Sports itsinda Rutsiro FC

‎Ikipe Police FC yanganyije na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-1 wabaye kuri iki Cyumweru, Kiyovu Sports itsinda Rutsiro FC.

‎‎Uyu mukino watangiye Saa Cyenda, utangirana imbaraga kuri Etincelles FC maze inafungura amazamu ku munota wa Gatatu ku gitego cya Iraguha Awad, ku mupira wavuye muri koroneri, maze Police FC isa naho ikangutse, ariko kubona igitego birayigora mu minota y’igice cya mbere.

‎Mu gice cya kabiri umutoza Mutarambirwa Djabil wungirije muri Police FC yagerageje gukora iminduka zitandukanye kugira ngo bashake igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 65 kwitonda Alain Bacca yatsindiye ikipe ya Polisi y’Igihugu igitego cyo kwishyura. Mu minota ya nyuma Police FC yakomeje kotsa igitutu Etincelles FC ari nako ihusha ibitego ariko umukino urangira ari igitego 1-1.

Mu yindi mikino yabaye, Rutsiro FC yatsindiwe I Rubavu na Kiyovu Sports 1-0, Musanze FC itsindira mu AS Muhanga mu karere ka Muhanga igitego 1-0 mu gihe ku isaha ya Saa Yine z’ijoro hateganyijwe umukino Rayon Sports yakiramo Gasogi United kuri Stade Amahoro nubwo amakuru agera kuri Kigali Today, ari uko Gasogi United itarakina uyu mukino.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

IKIPE YACU PORICE IRIKUDUTENGUHA

TIGO yanditse ku itariki ya: 22-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka