Perezida Kagame yibukije abayobozi kwita ku bibazo bibangamiye umuryango

Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abo mu nzego bwite za Leta, yababwiye ko ibintu bigomba guhinduka, abayobozi bakagira imikorere ikorera abaturage, ikurikirana ibyo umuturage akeneye, abayobozi bagakora neza ibyo bashinzwe, cyangwa se byabananira bakegura bakava mu myanya barimo bakajya kureba ibindi bajyamo bibashimishije.

Mu bibazo by’ingenzi yibukije abo bayobozi ko bagomba kubyitaho, harimo ibibazo birebana n’umuryango, harimo ibihungabanya uburenganzira bw’abana, ariko n’imibare y’ingo zisenyuka ikomeje kuba myinshi, ku buryo bitari bikwiye ko abayobozi bakomeza kubirebera batyo, ngo bavuge ko babihariye Imana.

Yagize ati, “ Hari ibindi bijya mu buzima bw’abaturage, murabizi hari abana bava mu mashuri, bakajya mu bindi, ngira ngo ubu na byo byabaye nk’irushanwa mu Turere, kuvuga ngo abafite benshi kurusha abandi ni ba nde? Abo bana bakajya mu biyobyabwenge, bakajya mu bindi byaha biturutse ahongaho cyane cyane, rwose ubu ugiye kureba mu mibare ya Polisi ukuntu ibintu bimeze, ntabwo ari ibintu twifuza, ntabwo ari ibintu Igihugu gikeneye, ntabwo ari ibintu mukwiye kuba mwemera bikaba”.

“Hari uburyo bwo kubirwanya rero, n’iyo utabitsinda burundu, ariko hari imbaraga zigomba gukoreshwa bikagabanuka ku buryo bushoboka. Abana bata amashuri batabuze ikiyabishyurira, bakajya gukora ibyaha bitandukanye mu muhanda ntabwo bikwiye. Nabyo mugomba kubirwanya muhereye mu miryango yabo”.

“Mwebwe abayobozi bamwe, nk’abayobozi bashinzwe imiryango icumi. Unanirwa ute kubana n’abantu icumi, ngo mwicare mutekereze icyo mwakorera abo bantu (community). Ariko birashoboka, ubwo ni ukuvuga ngo niba udashobora kuyobora imiryango icumi, birumvikana ko biba byahereye no k’uwawe, kuko utawuyobora neza. Ibyo bibazo na byo mubikurikirane vuba vuba bive mu nzira”.

“Nimurebe ukuntu mwafasha imiryango y’Abanyarwanda, abana n’abafite ababyeyi bakiri kumwe, ni nk’aho batabafite. Noneho n’iyo miryango nayo, urebye imibare bahoze banyereka, ukuntu imiryango isenyuka, nabyo byerekana ko habuze n’uwagerageza kubegera ngo abafashe, nibura hakagira ikira, mu muryango icumi, nubwo warokoramo itanu, ubwo uba wakoze. Ariko hagomba kugira igikorwa. Cyangwa twararekeye gusa, twabirekeye kuvuga ngo ni ah’Imana?….”.

Kuri icyo kibazo cy’imiryango isenyuka ikomeza kugenda yiyongera, raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025, haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, mu gihe mu mwaka wari wawubanjirije wa 2023-2024, imanza zo muri urwo rwego zari 2.338.

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka