Tugomba gushyira iherezo kuri ubu butegetsi bw’igitugu - Joseph Kabila

Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yavuze ko igihe kigeze buri muturage wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho yaba aherereye hose haba mu buhungiro cyangwa imbere mu gihugu ahaguruka akarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwamaze kwigarurira Igihugu cyabo.

Joseph Kabila
Joseph Kabila

Joseph Kabila yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Afrique Libre, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ahazaza ha Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ubutegetsi bwa Tshisekedi, ndetse n’igikenewe kugira ngo Igihugu cyongere kugira amahoro.

Kabila abajijwe uruhare rwe ku hazaza h’Igihugu bijyanye n’ibihe bikomeye cyanyuzemo kuva mu 2019, ubwo Tshisekedi yafataga ubutegetsi, yavuze ko adatekereza ku hazaza ahubwo areba ibihari uyu munsi ndetse ashimangira ko nk’uko yabivuze igihe kigeze kugira ngo abaturage ba DRC bahaguruke bamagane ubutegetsi bw’igitugu.

Yagize ati: "Tugomba gushyira iherezo kuri ubu butegetsi bw’igitugu, bwigaruriye Igihugu cyacu. Kugira ngo tubigereho, tugomba gukangurira Abanye-Congo bose, yaba abari mu buhungiro cyangwa abari imbere mu gihugu."

Yakomeje avuga ko ibyo bigomba kuba inshingano ya buri wese mu Banyecongo kuko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 64 iteganya ko buri muturage wa DRC agomba kurwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu rifashe ubutegetsi ku ngufu cyangwa rikabukoresha ibinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Kabila yabajijwe ku bijyanye no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bugiye guhindura Itegeko Nshinga, kugira ngo akomeze kuguma ku butegetsi, asubiza ko n’ubundi ntarigihari kuko ryirengagijwe kuva mu 2019.

Yagize ati: "Itegeko Nshinga ki? Kuri Kinshasa, ntirikibaho. Ryirengagijwe kuva mu 2019. None se bazahindura iki? Njye mbona bashaka gushyiraho irindi rishya. Ibi byose ni akaga gakomeye cyane kandi biteye impungenge."

Abajijwe impamvu guhindura Itegeko Nshinga biteje akaga gakomeye, Kabila yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2001, byasabye urugendo rurerure kandi rukomeye kugira ngo Itegeko Nshinga ryemerwe mu 2006.

Yagize ati: "Ni ryo ryafashije kongera guhuza Igihugu. Uyu munsi nta mpamvu n’imwe yatuma Abanye-Congo bemera gutangira kurisenya. Ibi ni ibiranga ubutegetsi bwatsinzwe burundu. Ikibazo si Itegeko Nshinga ubwaryo, ikibazo ni agatsiko gato kashaka kugundira ubutegetsi."

Kabila yahakanue ko mu 2015, nawe yashakaga guhindura Itegeko Nshinga, agira ati: "Nta na rimwe, mu biganiro nagiranye n’uwo ari we wese, nigeze mvuga ku guhindura Itegeko Nshinga. Ndetse nabivuze ku mugaragaro kuva mu 2009. Kuri njye, Itegeko Nshinga ni iry’agaciro gakomeye."

Yakomeje avuga ko Itegeko Nshinga ridakwiye gukorwaho kuko atari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari ihame.

Kabila yavuze ko ahazaza he atari muri politiki gusa, kuko mu 2019, ubwo yahererekanyaga ubutegetsi, yakoze ibyo yari yarasezeranyije Abanyecongo. Ati: "Kuva mu 2001, isezerano ryanjye kwari uguhuza Congo, kuzana amahoro na demokarasi."

Yavuze ko mu 2019, yatekerezaga ko ibyo byose byagezweho. Ati: "Nyuma y’imyaka irindwi, turimo kongera kuvuga guhuza Igihugu, turabona ingabo z’amahanga zigaruka ku butaka bwacu, byose bitewe n’imiyoborere mibi kuva mu 2019. Reba Intara ya Ituri; irimo gushya. Ubwicanyi buraba kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Mu 2019, si ko byari bimeze."

Abajijwe ku magambo yavuzwe Corneille Nangaa ko ariwe washyize Félix Tshisekedi ku butegetsi, ndetse ko ari nawe ugomba kumuvanaho, Kabila yavuze ko ibyo yabiharira uwabivuze kuko mu 2019, ishyaka rye hari amasezerano ryabanje gusinya.

Yagize ati: "Twari dufite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Sena; Félix Tshisekedi ntiyashoboraga kuyobora atabufite.
Bityo twashyizeho ubufatanye bwa politiki kugira ngo Igihugu kiyoborwe mu mahoro kugeza ku matora yagombaga gukurikira. Nyuma yaho, Tshisekedi n’abo bafatanyije batangiye kuvuga ko nta masezerano yigeze abaho."

Nubwo ngo ubutegetsi bwa Tshisekedi buhakana ko nta masezerano yigeze abaho, Kabila yashimangiye ko hakozwe kopi imwe gusa yayo masezerano, kandi ariwe uyifite, kuko yari abizi neza ko iyo ayitanga yari guhita ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kabila yabajijwe kandi ku gitero cy’indege itagira umupilote (drone) cyahitanye umukozi w’Umufaransa wa UNICEF n’abasivili babiri b’Abanyekongo ku wa 11 Werurwe i Goma, bivugwa ko ari we wari ugambiriwe.

Yavuze ko kuva yava ku butegetsi, yakomeje guhigwa, kandi ko atari we wenyine kuko abaturage ba DRC bose bakomeje kwibasirwa nk’uko bimaze igihe bibera muri teritwari ya Masisi no mu bindi bice by’Igihugu.

Ku bijyanye no kwamburwa ubudahangarwa na komisiyo ya Sena ndetse agakaitrwa n’igihano cy’urupfu ashinjwa gufatanya n’ihuriro rya AFC/M23, Kabila yavuze ko n’ubwo bimeze bityo nk’uko agenda abibona, kuri we atuje cyane.

Yagize ati: "Njye ndatuje cyane. Aho njya hose, mbona abayobozi b’ibihugu banyakira nka Joseph Kabila wahoze ari Perezida. Ariko kuri njye, icy’ingenzi ni uko Igihugu cyacu n’abaturage bacyo babayeho uyu munsi ugereranyije n’ibyo twasigiye Félix Tshisekedi mu 2019. Hari abavuga ko Igihugu kiri kugana ku gucikamo ibice [balkanization], jye mvuga ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri gufata ishusho y’ibyabaye muri Sudan. Hari byinshi bifite aho bihuriye hagati y’ibiri kuba mu gihugu cyacu n’ibyatumye Sudan icikamo kabiri."

Kabila yavuze no kuba yarakiriwe i Goma kandi ari icyicaro cya AFC/M23, ashimangira ko ahafite urugo kuko yahaguze inzu mu 1999 ndetse ahamya ko ibikorwa byo kumwibasira n’ishyaka rye, byatangiye na mbere y’uko AFC/M23 ibaho.

Yagize ati: "Goma ni iwanye. Mwakiriwe mu rugo naguze mu 1999. Ibikorwa bidahwema kunyibasira n’ishyaka ryanjye byatangiye mu 2019, mbere cyane y’uko AFC/M23 ishingwa. Ntekereza ko mfite uburenganzira bwo kuganira no guhura n’Abanyekongo bose, intego nyamukuru ari uguteza imbere ubumwe no gushaka amahoro. Kuri njye, ni nko kuba ari inshingano yanjye yihariye."

Kabila yabajijwe ku guceceka kw’imiryango mpuzamahanga nyuma y’uko mu 2023, muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo habaye amatora ya baringa, ndetse uyu munsi Tshisekedi akaba afite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo kugura ubwo bwiganze akoresheje amafaranga, asubiza avuga ko hakenewe impinduka za politike zikomeye.

Yagize ati: Iyi sisitemu [Politiki] igomba gusenywa igasimbuzwa indi. Ahandi, bivugururwa biciye mu matora, aha iwacu, byasaba no gutekereza ku buryo bushya nko gushyiraho amatora y’ibanze. Biragaragara ko tudashobora kugira icyo duhindura uko ibintu bimeze dukoresheje sisitemu iriho ubu."

Yakomeje avuga ko hakenewe ubukangurambaga mu baturage, kuko bafite uruhare rukomeye bikajyana no kubatoza inshingano mboneragihugu. Ati: "Ibi ntabwo ari ibintu byagerwaho mu cyumweru kimwe, bibiri cyangwa amezi make."

Kabila yavuze ko uburyo bikwiye gukorwa, Abanyekongo bakwiye kwifatira ibyemezo kandi bagatungura benshi. Ati: "Ndakeka ko bazadutungura. Nibitabera i Kinshasa, bishobora kubera mu zindi Ntara."

Yatanze urugero rw’ibiri kubera mu Ntara ya Katanga, avuga ko abaturage bafite uburakari bari hirya no hino mu Gihugu. Ati: "No muri Kinshasa, burahari."

Yavuze ko muri Katanga, nk’Intara ikize cyane, kandi ifite akamaro kanini ku gihugu, abaturage ba Katanga babizi neza kuko hari igihe habayeho impaka muri iyo Ntara, ubwo bamwe bavugaga niba bakomeza kuguma ku ruhande rwa DRC nk’Igihugu cyangwa bakakiyomoraho.

Kabila yavuze no ku ruhare rw’ u Bubiligi mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ashimangira ko iki gihugu kiri kujya mu ruhande rugitakariza icyizere bijyanye n’uburyo gishyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ati: "Uko ibintu bimeze ubu, mbona u Bubiligi burimo kwishyira ku ruhande rutuma butakaza icyizere. Uko bushyigikira ubutegetsi buriho biratangaje. Bukwiye kwisubiraho, kandi mbona hari bamwe mu Bubiligi babyumva batangiye no kugerageza guhindura icyerekezo."

Joseph Kabila yavuze ko yizeye u Bubiligi kuko bufite ubushobozi bwo kkongera kwisuzuma no kwikosora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka