Rutikanga Ferdinand wamamaye nk’uwatangije umukino w’iteramakofe (boxing) mu Rwanda, ni umugabo waranzwe n’udushya twinshi mu buzima bwe akaba yari azi no gushyenga cyane ashingiye ku bigwi yagize muri uwo mukino.
Abahanga mu gukemura impaka mpuzamahanga zishingiye ku bucuruzi baturutse mu bihugu 38 byo hirya no hino ku isi, bahuriye i Kigali ku wa 6 Kamena baganira n’inkiko ku buryo baharirwa imanza z’Ubucuruzi z’abashoramari b’abanyamahanga.
Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu Mujyi wa Constantine muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR), iri kwiga uko ikiguzi cy’ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga cyagabanuka, mu buryo bwo gufasha abantu kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki.
Kuva tariki 29 Gicurasi, abacuruza ibikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza bazajya bishyura 15% y’umusoro ku byaguzwe.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage bo mu bihugu birimo n’u Burundi kwinjira muri icyo gihugu kubera impamvu z’umutekano, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House.
U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, arimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.
Abaturage bafashijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu mushinga wiswe ‘Green Gicumbi’, bavuga ko urangije imirimo ububakiye uburyo bwo kwibeshaho, aho imirima yabo isigaye irumbuka ku buryo umusaruro wikubye inshuro zigera ku 10 kuri bamwe, nk’uko babyivugira.
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda atangaje gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2), avuga ko umwaka wa 2029 uzarangira amazi meza yaragejejwe mu midugudu yose y’u Rwanda, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe umushinga wo kugeza amazi meza ku bahatuye bose.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi, arasaba abarangije ibihano bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside basubiye mu miryango, kwitwararika bakabana neza n’abo basanga by’umwihariko imiryango biciye.
Mary Baine, wabaye Komiseri Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya w’Inama Nkuru y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuyobozi bw’Imisoro (ATAF), asimbuye Logan Wort wari uri kuri uyu mwanya kuva ryashingwa mu 2009.
Wildness Rwanda yujuje icumbi ry’akataraboneka ryubatse ahantu Mukerarugendo wishyuye aye azajya ashobora kwirebera inyamaswa zikunzwe cyane muri Pariki y’Akagera yiruhukira mu mahumbezi ya Pariki y’Akagera, iwabo w’intare, inzovu, imbogo n’inkura.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Frank Habineza, avuga ko ishyaka ayoboye rishyize imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu birimo gufunga umuntu igihe kirekire arengana nyamara yaba umwere ntihabwe indishyi z’akababaro, bikarangira abayeho mu buryo (…)
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria yasuye ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) rizwi nka National School of Artificial Intelligence (ENSIA).
Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yahawe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka muri iki Gihugu.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi (Rwanda Water Board) burasaba abakoresha umutungo kamere w’amazi y’ibiyaga kujya basaba impushya mbere yo gutangira imishinga yabo kugira ngo bahabwe imyanya hagendewe ku gishushanyo mbonera.
Barihenda Emmanuel umubyeyi wa Nirere Jeannette, watabarutse nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye tariki 23 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu yatangaje ko FPR yamuhojeje amarira y’umwana we, ashimira Perezida Paul Kagame wakomeje kumwoherereza abamuba hafi.
Hari imvugo yamamaye y’abana bo mu mujyi babajijwe aho amata aturuka, bavuga ko ava ku igare kuko babonaga atwarwa ku igare. Byumvikanisha ko nubwo abana babaga bayanywa iwabo mu ngo, nta makuru bari bafite y’uko ava ku matungo nk’inka, kuko ahenshi inka zikunze kuba ziri mu bice by’icyaro, cyangwa se zororerwa mu bice (…)
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA) yasubukuye imirimo yayo, nyuma y’ibibazo by’amikoro byari byatumye ifata umwanzuro wo guhagarika inteko rusange zemerezwamo imishinga y’amategeko agamije iterambere ry’Akarere.
Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 uzatangazwa mu cyumweru kimwe nta gihindutse.
Kuri uyu wa Kabiri, kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga hatangiye gukinirwa Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rutangira rutsinda Cameroon.
Ikipe y’Agahozo Shalom yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Karate ryakinwe ku ya 1 Kamena 2025.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ko bimwe mu bizagabanya ibicanwa bikomoka ku biti, ari Gaz Methane izatangira gucukurwa mu kivu mu mwaka wa 2027.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barashimira bacye bagize uruhare mu kurokora Abatutsi, bakanagaya abakomeje guhisha amakuru y’ahajugunywe abishwe bazize Jenoside, kuko bikomeza gutera ibikomere abarokotse.
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, yabwiye abakunzi bayo ko ari indashima kuko ubwo ahaheruka bahoraga bamwita ikibazo nyamara aricyo gihe baheruka gutwaramo ibikombe.
Hashize imyaka icumi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku mu gihe cy’imihango. Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa Kuya 28 Gicurasi buri mwaka hanatangwa ibikoresho bihabwa abagore n’abakobwa bo mu miryango itishoboye ngo bibafashe kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango.
Jean Pierre Ntigurirwa ukomoka ahitwa i Buvumu mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, akaba akunze kurwara isereri ituruka ku bikomere by’imihoro n’amacumu yatemeshejwe mu mutwe.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko kwanduza undi indwara ku bushake bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20.
Mu Bwongereza, umugabo yatanze akayabo k’amafaranga agura imodoka, nyuma yo kubona isa n’iye yari imaze ibyumweru bicyeya yibwe, Polisi ikavuga ko itashoboye kuyibona, ariko amaze kuyigura aza gusangamo ibimenyetso byerekana ko imodoka yaguze ari iye yari yibwe, nubwo yahinduweho ibintu bimwe na bimwe.
Abatuye n’abagenda mu Karere ka Ngororero by’umwihariko abakoresha umuhanda ugana ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, barishimira ko uwo muhanda watangiye gukorwa.
Imiryango 348 yo mu Karere ka Burera, ku wa kabiri Kamena yashyikirijwe inzu nshya yubakiwe, yiruhutsa kubaho isembera nyuma yo gukurwa mu byabo n’ibiza byibasiye amanegeka bari batuyemo.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo ukinira Mukura VS yavuze ko umutoza Afahmia Lotfi wamutoje muri iyi kipe ariwe akesha kugira umwaka mwiza w’imikino ijana ku rindi kubera ikizere yamugiriye.
Muri Texas, umuganga yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubugome n’uburiganya yakoresheje mu kazi ke, akabeshya abantu bagera mu magana ko barwaye indwara zidakira, zisaba ubuvuzi buhenze cyane kandi abizi ko ubwo buvuzi bufite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, rwashyize ahagaragara amayeri akomeje gukoreshwa n’abagizi ba nabi bashuka abantu kubajyana mu mahanga kandi bagiye kubacuruza.
Mu gihe haburaga iminsi itatu ngo irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka mu mukino wa volleyball (Volleyball Genocide Memorial Tournament) ribe, ryamaze gusubikwa nk’uko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB) ryabitangaje.
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu buhinzi, aho ubutaka buhingwa bwiyongereyeho hegitari zasaga 50.000 mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’uyu mwaka wa 2025, ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2024.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rurasaba abafite Ubwisungane mu Kwivuza (Mituelle de Santé) gukangurira abatarayishyura kugira ngo batazabura uko bahita bivuza guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2025, ubwo umwaka mushya wa Mituelle 2025-2026 uzaba utangiye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, kuri iki Cyumweru yatangiye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Abanyeshuri ba Wisdom Instruction yo mu Karere ka Rubavu, bababajwe cyane n’ubugome n’ubwicanyi bwakorewe abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
Kuri iki Cyumweru, muri Petit Stade Amahoro i Remera hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryegukanywe na Equity HC yo muri Kenya mu bagabo, Gorillas HC yo mu Rwanda iritwara mu bagore.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Mata kwibuka abari abakozi b’uruganda rw’icyayi ’Mata Tea Company Ltd’, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko umuryango ari inkingi ihetse Abanyarwanda, bityo iyo umuryango umwe uzimye Igihugu kiba kibuze amaboko.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ya Diviziyo ya 5 yatsinzwe kuri penaliti 4-3, mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wayihuje n’iy’Ingabo za Uganda (UPDF) ya Diviziyo ya 2.
Abanyeshuri n’Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM), iherereye mu Karere ka Musanze, basanga igihe kigeze ngo abantu bitabire kwibanda ku mirire n’imyitwarire ituma bakumira indwara zitandura, zugarije abatari bacye muri iki gihe.
Amakipe ya APR HC na Police HC ahangana muri Handball y’u Rwanda yageze muri 1/2 cy’irushanwa ryo Kwibuka Ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda, kuva tariki 31 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2025.
Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, MIJEPROF n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’imikurire y’umwana, NCDA, barashimira ba Malayika Murinzi, bemeye kwitanga nta gihembo, bakemera kwakira abana batagira imiryango yo kubitaho, nyuma y’uko ibigo by’imfubyi bifungiwe, akavuga ko umwana w’Umunyarwanda adakwiye kurererwa (…)
Ikipe ya PSG yakoze amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka, nyuma yo kunyagirira Inter ku mukino wa nyuma wabereye mu Budage ibitego 5-0 mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025.
Jean Baptiste Niyitegeka, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, yabwiye abakozi b’umuryango Action Aid kimwe n’indimiryango mpuzamahanga, ko bakeneye kumva ijwi ryabo ryamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, wo gusibura inzira z’amazi ku nkengero z’umuhanda no mu mudugudu urimo gutuzwamo abaturage bubakiwe na Leta.