Ibi birori bya Eid al-Fitr bizanire amahoro buri rugo, buri Gihugu n’Akarere - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, wizihijwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2026, abasaba ko uyu munsi ukwiye gukomeza kubibutsa kugira indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubumuntu.
Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu, yanyujije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yifuriza Abayisilamu bose Umunsi Mukuru mwiza.
Ati "Ku bayisilamu bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi, kuri uyu munsi wa Eid al-Fitr, ibi birori by’ibyishimo bizanire amahoro, buri rugo, buri gihugu n’akarere, kandi utwibutse agaciro ko kugira impuhwe, ubumwe n’ubumuntu dusangiye."
Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose ubwo basozaga igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
#EidMubarak to Muslims in Rwanda and around the world on the occasion of Eid al-Fitr. May this celebration bring peace, hope, and blessings to every home, every country and region, and serve as a reminder of the importance of generosity, unity, and shared humanity.
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 20, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|