Petro de Luanda yateye mpaga 1º de Agosto yabuze ku kibuga muri Angola

Ikipe ya 1º de Agosto yatewe mpaga na Petro de Luanda mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wagombaga kuba ku wa 22 Werurwe 2026 ariko iyi kipe ikabura ku kibuga.

Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki 22 Werurwe 2026, aho 1º de Agosto yashakaga ko uyu mukino wayo ukinirwa kuri Stade yayo França Ndala ariko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru muri Angola rikawushyira kuri Stade yitiriwe Tariki 11 Ugushyingo.

Ku munsi w’umukino ikipe ya 1º de Agosto yagiye kuri Stade yayo França Ndala aho yifuzaga ko umukino ubera maze Petro de Luanda yo ijya kuri Stade yitiriwe Tariki 11 Ugushyingo ahari n’abasifuzi mu gihe nta musifuzi wari kuri stade yariho 1º de Agosto.

Nk’uko bisanzwe bigenda mbere y’umukino, ikipe ya Petro de Luanda yari ku kibuga cyemejwe nk’icyakira umukino, yarishyuhije, igihe cyo gutangira umukino Saa Kumi n’Igice zo mu Rwanda, kigeze isohokana n’abasifuzi bategereza iminota 15 uhereye isaha umukino wari utangiriraho irangiye batera 1º de Agosto mpaga y’ibitego 3-0.

Abakinnyi ba Petro de Luanda ubwo bari bategereje ko mpaga yemezwa
Abakinnyi ba Petro de Luanda ubwo bari bategereje ko mpaga yemezwa

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka