Urubyiruko rwasabye abayobozi kutavanga indimi mu gihe batanga serivisi
Imikoreshereze y’ururimi ry’Ikinyarwanda ni kimwe mu byatinzweho mu nama y’Urubyiruko rwitabiriye Inama Nkuru ya gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, rusaba abayobozi kujya bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda igihe batanga serivisi, bakirinda kuvanga indimi.
Iki cyifuzo cyatangiwe mu kiganiro mpaka cyahuje Rwiyemezamirimo Benurugo Cesar, Umuganga Dr Eden Gatesi ndetse na Rwiyemezamirimo akaba n’Umwanditsi, Rwagasani Braddock Le Sage.
Rwagasani Braddock Le Sage yasabye urubyiruko rwose kwirinda imvugo zigoreka ururimi bakazivanga n’iz’amahanga ndetse ugasanga hari izindi mvugo yise izo ku muhanda usanga zidahuye n’indangagacio z’umuco nyarwanda.
Ati “ Rubyiruko bagenzi bacu kuvuga ikinyarwanda kigoretse mureke tubicikeho kuko bitari mu muco wacu kandi iyo tubikoresha gutya usanga nta rurimi na rumwe umuntu aba ashobora kuvuga neza”.
Rwagasani avuga ko kugira ngo urubyiruko rukurane indangagaciro zo kubaka u Rwanda rwifuzwa n’Abanyarwanda, rubigizemo uruhare binyuze mu guhanga imirimo, kuba rufite ubuzima bwiza ndetse no gusigasira umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda abantu bose bakwiriye kunoza ururimi ruhuza abanyarwanda bakamenya kuruvuga neza, kurwandika no kurusoma.
Urubyiruko narwo rwasabye abayobozi kunoza ururimi mu gihe barimo batanga serivisi kugira ngo ababagana batazi izindi ndimi babashe kumva neza ibisobanuro bahabwa.
Ni igitekerezo cyatanzwe n’umuhanzi Junior Rumaga ubwo yavugaga ko hari aho usanga amatangazo y’akazi yanditse murundi rurimi ariko ikizamini kiri bukorwe mu Kinyarwanda.
Ati “ Ni byo koko muradusaba nk’urubyiruko kuvuga ururimi neza rw’ikinyarwanda ariko no mu bayobozi bamwe usanga bakivanga indimi nabyo bikaba byabangamira umuco wacu”
Yifashishije umugani w’ikinyarwanda Umuhanzi Rumaga yakomeze agira ati “ Ururimi rwacu ruraduhuza, ururimi rwacu kandi n’ingobyi y’umuco wacu ndasaba inzego zose mu gihe tubagannye tubasaba serivisi mujye mukoresha ikinyarwanda, mu kazi kanyu ka buri munsi, ariko twifuza ko amatangazo yakwandikwa mu Kinyarwanda cyangwa mu ndimi zose”.
Rumaga yanashimiye umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame uburyo adahwema gukomeza gushishikariza abantu gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda bakosora imivugire igoretse ururimi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|