Mwimane u Rwanda, munyomoze ibihuha bica ku mbuga nkoranyambaga - Amb. Bazivamo
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yasabye urubyiruko rusaga 2000 rwitabiriye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi kwirinda ibihuha bica ku mbuga nkoranyambaga no kurwanya ibinyoma bivugwa ku Rwanda.
Amb. Bazivamo yabibukije gukoresha neza izo mbuga nkoranyamba nk’intwaro nziza yo kurinda isura nziza y’igihugu cy’u Rwanda barwanya ibinyoma n’amacakubiri anyuzwaho avuga igihu uko kitari.
Ati“Murwimane. Mujye mwibuka aho muri hose haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yarwo ko muranga u Rwanda ndetse imyitwarire yanyu imvugo n’ibikorwa byanyu bigomba kurangwa n’ubunyangamugayo”.
Amb. Bazivamo yashimye urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi ndetse n’abandi muri rusange ku ruhare rwabo mu kubaka Igihugu.
Yagize ati “Ndagira ngo nongere mbashimire uruhare rwanyu, ubushake n’umurava mwagaragaje.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb Bazivamo Christophe, yashimiye abari bagize Komite icyuye igihe mu nzego z’urubyiruko rw’uyu Muryango, aha umukoro Komite nshya yabasimbuye.
Ati “Mwabibonye ko 90% by’ibikorwa byari biteganyijwe byagezweho, ibi bikaba bitanga urugero kuri Komite nshya yatowe. Ariko birumvikana mwe mwatowe, birabasaba gukoresha ingufu nyinshi kurusha aba mbere, kugira ngo mugere kuri byinshi kandi mwubakiye ku byo bagezeho.”
Yibukije abatorewe kujya mu nzego z’urubyiruko rw’umuryango RPF ko bafite inshingano ziremereye ariko ko batari bonyine ko abanyamuryango bose bazabafasha.
Ati “Ariko ku rundi ruhande ntimugire impungenge, twese nk’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, twiteguye gufatanya namwe. Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi, rukwiye kugaragaza ubudasa no kuba intangarugero muri byose rugaragaza isuku, imyitwarire myiza, ubunyamwuga na serivisi inoze aho mujya hose. Mube intangarugero aho muba, mu kazi ndetse no mu buyobozi. Mube urubyiruko rutanga ibisubizo aho muri hose.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb Bazivamo Christophe, yashimye Chairman w’uyu Muryango, Paul Kagame ku bwo guhora atekereza icyagirira akamaro, kigateza imbere urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Tumushimire agaciro gakomeye cyane aha urubyiruko muri gahunda zose z’Igihugu. Ni amahirwe kuba tumufite nk’Abanyarwanda. Kumushimira ni ugushyira mu bikorwa ibyo yifuza, mukimakaza ubumwe, mugakura amaboko mu mufuka, mwirinda ibiyobyabwenge, murangwa n’imyitwarire myiza n’ubupfura.”
Muri iyi nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR hatowe Komite nshya iyobowe na Mugisha Ernest watorewe kuba Perezida, Visi Perezida ni Rwagitare Nelly, Umunyamabanga yabaye Kwizera Urindwa Esther, Komisite ishinzwe imiyoborere myiza yabaye Mupenzi Nuru Israël, Komisiyo y’Ubutabera hatowe Kayiteshonga Kesly, muri Komite y’imibereho myiza hatorwa Icyoyishakiye Gernus, mu bukungu hatorwa Niyodusingize Valentine.
Mugisha yavuze ko we na bagenzi be bazashyira imbaraga mu guhindura imyumvire iganisha ku kuba abatsinzi nk’uko ari intego y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ati “Munyemerere nshimire abo dusimbuye, bakoze byinshi twabibonye. Rubyiruko, iyi myaka itanu, munyemerere duhige, twemerere abari hano ko twiyemeje guhindura imyumvire tukitwara nk’abatsinzi, ni twe hazaza h’Igihugu cyacu.”
Mugisha yasabye bagenzi be kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi, ub]usambanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubangiriza ahazaza.
Ati “Kubyirinda, bizadufasha ko twe nk’urubyiruko dufashanya, impano zacu. Byose nitubihuriza hamwe, tuzabasha kubaka u Rwanda twifuza. Ndabizeza ko muri iyi myaka itanu iri imbere tuzakorana neza.”
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|