Kwizera Olivier yongerewe mu Mavubi

Umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kwitegura imikino ya gicuti iri mu mpera za Werurwe 2026.

Uyu musore utari wagaragaye mu bakinnyi 31 bahamagawe ku wa 16 Werurwe 2026, yongerewe mu ikipe y’igihugu kugira ngo asimbure Ntwari Fiacre ukinira ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika ufite ikibazo cy’uburwayi nkuko byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru.

Ryagize riti "Nyuma y’uko umunyezamu Ntwari Fiacre agize ikibazo cy’imvune, ubu yamaze gusimburwa na Kwizera Olivier usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports."

Nyuma yo guhamagara ikipe, mu biganiro by’abakurikirana umupira humvikanaga kuganira ku kudahamagarwa kwa Kwizera Olivier bavuga ko yari akwiriye guhamagarwa kubera uko ari kwitwara.

Icyo gihe umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana ari nawe wahamagaye ikipe yavuze ko atamuhamagaye atari uko atamuzi ahubwo bari kumukurikirana anakomoza ku mpamvu z’umubiri avuga ko kenshi akina aryama cyane itarakiriwe neza na benshi.

Nyuma y’impaka zabereye mu kiganiro n’itangazamakuru cyahamagariwemo ikipe Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko n’ubundi gutunga abakinnyi 31 no gutunga 32 mu mwiherero ntaho bitaniye, asaba ko yakongerwamo ariko umutoza mukuru Stephen Constantine avuga ko abahamagawe ari abo.

U Rwanda ruri kwitegura imikino ibiri ya gicuti izabera mu Rwanda binyuze muri FIFA Series hagati y’itariki 26 na 30 Werurwe 2026.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka