Amavubi yitegura imikino ya gicuti yatangiye umwiherero (Amafoto)
Yanditswe na
Jean Jules Uwimana
Ku Cyumweru, tariki 22 Werurwe 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti izakinirwa mu irushnwa rito rizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Werurwe 2026.
Ni irushanwa rito ry’imikino ya gicuti rizahuriza ibihugu umunani mu Rwanda hagati y’itariki 26 na 30 Werurwe 2026 aho abakinnyi 31 baheruka guhamagarwa batangiye umwiherero bitegura iyi mikino aho uwa mbere u Rwanda ruzawukina na Grenada tariki 27 Werurwe 2026, Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro.
Ibi bihugu umunani bizaba bigabanyije mu matsinda abiri, aho irya mbere ririmo u Rwanda, Kenya, Estonia na Grenada irya kabiri rikabamo Tanzania, Aruba, Liechtenstein na Macau.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|