Trump yahaye Iran amasaha 48 ngo ibe yafunguye umuhora wa Hormuz
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gutera no gusenya ingomero z’amashanyarazi za Iran, mu gihe icyo gihugu cyaba kitarafungura umuhora wa Hormuz mu masaha 48, kugira ngo amato atwara ibicuruzwa yongere gutambuka nta nkomyi, kuko ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse na gaze bumaze igihe buhagaze.
Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026, ko azatera kandi agasenya ingomero z’amashanyarazi za Iran, atangiriye ku nini kurusha izindi, mu gihe Iran itakubahiriza ibyo yasabwe muri ayo masaha.
Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Trump avuze ko arimo gutekereza kugabanya ibikorwa bya gisirikare, ndetse ko kurinda inzira ya Hormuz byazarebwa n’ibihugu bigendera ku bwikorezi bukorerwa muri uwo muhora.
Ibibazo by’intambara muri aka gace byatumye ubwikorezi bw’ibicuruzwa bumera nk’ubwahagaze mu muhora wa Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% bya peteroli na gaze bikoreshwa ku Isi. Ibi byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane, aho akagunguru kageze ku Madolari ari hagati ya 109.55 na 112.19.
Icyakora, ibindi bihugu birimo gushaka uko byakomeza gutwara ibicuruzwa binyuze muri iyo nzira, urugero ni aho Ingabo zirwanira mu mazi za Iran ziherutse kugaragara ziherekeje ubwato bwo mu Buhinde butwara LNG (gaze isukika), bunyura mu muhora wa Hormuz, nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Abayobozi ba Iran bo bavuga ko batiteguye kuganira ku kongera gufungura umuhora wa Hormuz, mu gihe cyose imirwano igikomeje.
Nk’uko imibare yakusanyijwe na ‘Bloomberg’ ibigaragaza, Iran ifite ingomero z’amashanyarazi zikoresha gaze zigera kuri 98 zikora. Mu nini muri zo harimo uruganda rwa Damavand ruri mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Tehran, urwa Ramin ruri mu majyaruguru ya Ahvaz, ndetse n’urwa Kerman ruri i Chatroud.
Icyifuzo cya Trump cyo gutangira kurasa ingomero nini z’amashanyarazi za Iran, gishobora no kuba kiganisha ku ruganda rukomeye rwa Bushehr rutunganya ingufu za Nikeleyeri.
Ibyo kurasa inganda z’amashanyarazi za Irani, Trump abivuze nyuma y’uko mbere yari yasabye ko Israël ihagarika ibitero byayo ku bikorwa remezo by’ingufu muri ako karere, kuko bishobora gutuma Iran na yo igaba ibitero byo kwihimura ku bikorwa remezo bya peteroli na gaze, bityo bikarushaho kugabanya ibijya ku masoko mpuzamahanga.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel, batangiye kugaba ibitero kuri Irani ku ya 28 Gashyantare 2026, iki gihugu na cyo nticyarebera ahubwo gitangira kurasa muri Israel ndetse no kuri za Ambasade za Amerika mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Kugeza ubu, amakuru avuga ko iyi ntambara imaze guhitana abantu bagera ku 1,300 muri Iran barimo n’abayobozi bakuru b’iki gihugu, mu gihe abasirikare 13 ba Amerika ari bo bivugwa ko bamaze kuyigwamo, ndetse abagera kuri 200 bakaba barakomeretse.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Iyaba Iran yarigize amahirwe ikica trump na ministry wa isirael amahoro isi yayabona, kuki bashaka kugena uko iran ibaho? ngaho bazishore ku rwanda urebe ngo turarwana umuhenerezo(ivumbi ryatumuka pe! u rwanda ntamikino)