Guinea na yo yasabye CAF guhabwa igikombe cya Afurika cya 1976 cyatwawe na Maroc

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Guinea ryasabye ko Maroc yamburwa igikombe cya Afurika cyo mu 1976, ivuga ko ibyatumye Senegal yamburya icya 2025 bitewe n’uko abakinnyi bivumbuye bakava mu kibuga umukino ugikomeje, Maroc nayo yabikoze mu mukino wa nyuma wabahuje wagombaga kugena uwegukana igikombe.

Ku wa 18 Werurwe 2026, nibwo akanama gashinzwe Ubujurire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kemeje ko Igikombe cya Afurika cyegukanywe na Sénégal icyamburwa, kigahabwa Maroc.

Ni ubujurire bwatanzwe na Maroc nyuma y’imyanzuro y’ikibazo cy’imyitwarire, by’umwihariko imvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2026 zatumye abakinnyi ba Senegal bafata umwanzuro wo kuva mu kibuga.

Igikombe cya Afurika cyo 1976 cyabereye muri Ethiopia, cyitabiriwe n’amakipe umunani yari agabanyije mu matsinda abiri nk’uko amategeko y’irushanwa yari ateye. Aha bivuze ko buri tsinda ryari rigizwe n’amakipe ane ane.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda yahuriraga mu itsinda rimwe maze agakina ibyo bita round robin, aho buri ihura n’indi maze ibaye iyabere mu itsinda ikegukana igikombe. Iyo mikino ya nyuma muri iri tsinda yahuje amakipe ane harimo Maroc, Guinea, Nigeria, Misiri.

Umukino watumye Guinea isaba ko Maroc yamburwa igikombe, wahuje aya makipe yombi ndetse icyo gihe Maroc yari iya mbere yasabwaga kunganya na Guinea yari iya kabiri ariko yo isabwaga gutsinda kugira ngo itware igikombe.

Mu mukino wabereye kuri Addis Ababa Stadium, tariki 14 Werurwe 1976 Guinea ivuga ko abakinnyi ba Maroc bavuye mu kibuga hafi iminota 15 nyuma yo kwivumbira bitewe n’uko umwe muri bo yari ahawe ikarita itukura, ndetse icyo gihe Guinea ikaba yari iyoboye umukino ku gitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Souleymane ku munota wa 33.

Uwo mukino wasifurwaga n’Umunya-Zambiya, Nyirenda Chayu, yaje guha ikarita itukura Umunya Maroc witwa Abdallah Semmat nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Papa Camara, maze ntibyashimisha abakinnyi ba Maroc bafata umwanzuro wo kuva mu kibuga.

Gusa ariko uyu mukino waje gusubukurwa maze Maroc yasabwaga kunganya gusa igatwara igikombe iza kwishyurirwa igitego ku munota wa 86 cyatsinzwe na Ahmed Makrouh maze yegukana igikombe ku gitego 1-1, nyuma yo gusoza ari iya mbere n’amanota atanu mu gihe, Guinea yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota ane.

Iki cyifuzo cya Guinea kije gikurikira rwaserera imaze iminsi mu Isi ya Ruhago bitewe n’imyanzuro iherutse gufatwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), cyane cyane ku bijyanye n’icyemezo cy’Akanama gashinzwe Ubujurire, wafatiwe Sénégal ikamburwa igikombe. Guinea igasaba ko amategeko akwiye gukurikizwa kimwe kandi mu bihe byose.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje pe!!!
Kubona Senegal yamburwa Igikombe
Nonese haraboneka Ibikombe bibiri?
Icya Guinea na Maroc?

Leonard Mulamba yanditse ku itariki ya: 21-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka