Perezida Kagame yababuriye ubwo yasozaga umwiherero w’inzego z’ibanze n’ubutegetsi bwite bwa Leta, aho yavuze ko hari abayobozi yagiriye inama kenshi, ariko bakaba bataragize icyo babikoraho.
Muri abo, Perezida Kagame yahereye kuri Meya w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva. Ntiyavuze inama yamugiriye, ariko yerekanye ko babiziranyeho cyane, ariko akaba atarubahirije ibyo bavuganye.
Yagize ati "Meya w’Umujyi wa Kigali! Urabizi kenshi ko hari ubwo nifatiraga imodoka nkaza mu Mujyi nkabona ibintu nkakugira inama, nkagenda, hanyuma nagaruka mu Mujyi nkongera nkabisanga, nkongera nkagutumaho. Na byo biraza guhagarara, ku buryo bumwe cyangwa ubundi(one way or the other). Urabizi? Ibyo ngusubiramo nkabikwereka urabizi?"
Aha Meya w’Umujyi yavuze ko abizi, ndetse na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Jimmy Gasore, bigaragaza ko ikibazo kijyanye n’Ibikorwa remezo.
Iki kibazo, gisa n’aho cyarenze imbaraga za Meya, kuko ngo byageze aho Perezida amubwira ati "ndagufasha kuko uyu mujyi ubamo byinshi, maze tugushyirireho ikipe irimo polisi, ingabo...abashinzwe umutekano ndetse n’abashinzwe ibikorwa remezo mubikurikirane."
Kuri ibi na byo Perezida Kagame ati "Inama nakugiriye urayibuka?" Meya nawe ati "twatangiye kubishyira mu bikorwa", ariko aha na ho Perezida ntiyanyuzwe kuko avuga ko gutangira ubwabyo ari intambwe ikiri ntoya, kuko ngo hashize imyaka abisaba, ku buryo byakagombye kuba byararangiye.
Yagize ati "none ubu ni bwo mwatangiye? Niba mwaratangiriye igihe, kuki ntacyo mwagezeho, kuki bitagaragara? Namwe muraza kumbona igihe kitari cyera."
Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Ibikorwa remezo, kugira ngo amenye niba na we yibuka ibyo bavuganye kuri ibyo bibazo, nuko agaragaza ko abizi, ndetse bagiye gukorana n’Umujyi wa Kigali, ariko Umukuru w’Igihugu wagaragaje ko yarambiwe, ntiyamwemerera kwirirwa ajya muri rwinshi, aramubwira ati "namwe muraza kumbona."
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abana bata ishuri bakajya mu byaha, kandi batabuze ubishyurira ishuri, ati "nabyo mubihagarike."
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|