Perezida Kagame yongeye gutunga agatoki imitangire mibi ya serivisi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye kugaruka ku mitangire mibi ya serivisi ikirangwa ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho hakiri abatanga serivisi bakibwira abazisaba ngo ‘bibwirize’, akavuga ko iyi mikorere yagombye gucika burundu.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe, ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abo mu nzego z’ibanze, bateraniye mu nama igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu.
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mitangire ya serivisi ikirimo ikibazo, kuko hakiri abasiragiza abaturage bitewe n’icyo babashakaho.
Yagize ati “Ibi mubona buri munsi bavuga ngo mu Rwanda serivisi ziri hasi ahantu hose, ziri hasi ku mpamvu. Uzajya gusaba serivisi mu nzego zitandukanye, bakagutinza, kugira ngo wibwirize nka bya bindi bya kera, wumve ko hari icyo ugomba kugobotora”.
Akomeza avuga ko kuba u Rwanda ruri ku rwego rwo hasi muri ruswa ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi, bitagombye gushuka abayobozi.
Ati “Ngira ngo ikibashuka, iyo ugeranyije urwego turiho nk’u Rwanda kuri ruswa, ruri hasi ugeranyije n’urwo ibindi bihugu byinshi biriho. Ariko kuki mushaka kugereranya gityo, kuki mwigereranya n’ikibi? Muti igihugu runaka ruswa yaracyishe, iyacu ni nke. Ruswa nke ni imeze ite, bivuze iki?”
Ati “Uko muri aha, ntabwo muzi aho badatanga serivisi uko bikwiye? Murabizi, kandi mukanabibona mukicecekera. Nutari muri iyo ruswa akicecekera, guceceka ni nko kuba uyirimo wowe ubwawe, uyiceceka ute?”
Perezida Kagame yabajije kandi abari muri iyi nama, uko bakwitwara mu gihe abo mu miryango yabo baje kubaka serivisi.
Ati “Niba ufite umuryango, waba uri ku kazi ugategereza ko umuntu abanza kuguha ruswa kugira ngo umuhe serivisi yashakaga, niba haje umubyeyi wawe, umuvandimwe wawe, mushiki wawe, so wanyu… uzabikora kimwe? Na we wamutinza ngo amashanyarazi yabuze n’ibindi, ndatekereza ko utabikora. Kuki wumva ko wabikorera mushiki w’undi muntu, umubyeyi w’undi muntu? Noneho ari wowe ubwawe wagiye gushaka serivisi, wumva ntacyo byaba bitwaye uwagukorera nk’ibyo wakoreye undi muntu?”
Yungamo ati “Ibyo mukabibona, ntihagire icyo bibabwira, ntimubihagarike, ntimufashe mu kubihagarika, bigakomeza bityo kubera iki? Bimwe bihitana n’ubuzima bw’abantu. Kuba umuntu yazira ko wamurangaranye, wumva ari byo?”
Aha Perezida Kagame yatanze urugero rw’umubyeyi witeguraga kubyara, wigeze kurangaranwa kwa muganga mu Karere ka Karongi, kubera ikibazo cya mituweli ye, bikaza kumuviramo gupfa.
Uwibukaga neza iby’iki kibazo ni Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo, wagisobanuye agira ati “Ni umubyeyi wari ugiye kubyara, ageze ku kigo nderabuzuma basanga mituweli ye itameze neza muri ‘system’, bamusubiza mu rugo ngo ajye gushaka uko yayikosoza. Kubera ko mituweli ye itahise ikosorwa ngo asubire ku kigo nderabuzima, uwo mubyeyi yaje gupfira mu rugo”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibi bitari bikwiye, anasaba inzego bireba kumumenyera niba ababikoze barakurikiranwe, kuko ngo bagombaga kumuvura ibindi bigakurikiranwa nyuma.
Ati “Iyo bamuvura ibyo bindi bigakurikirwanwa nyuma, ibyo bamwishyuza bakazabimwishyuza, cyangwa ubimwishyurira akabyishyura. Ahubwo se ababigizemo uruhare bari hehe ubu, wabona bidegembya. Minisitiri w’Ubutabera, ndashaka kumenya uko iby’abo bantu byagenze. Erega byaje no mu Nama y’Abaminisitiri turabiganira, abo bantu bakoze ibyo bagombaga gukurikiranwa”.
Yakomeje asaba abayobozi kwegera abaturage bashinzwe, baganire na bo, bumve ibyo batekereza na bo babagire inama, igishoboka gukorwa gikorwe, ikidashoboka gishakirwe uburyo.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|