Urubyiruko rwasabwe kwirinda ubusambanyi kuko bushyira ubuzima bwarwo mu kaga
Umuyobozi Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, afungura Inama Nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yarusabye kwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi n’izindi ngeso mbi kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo kandi bikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Zimwe mu ngeso yasabye urubyiruko kwirinda ni ukutanywa ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubujura, n’ubusambanyi kuko birutesha agaciro.
Ati“Mugomba kwirinda ibishuko bituma mutakaza indangagaciro zanyu ndetse mukirinda ingeso mbi zishobora gutuma mukurikiranwa mu mategeko”.
Ati “Mube ku isonga kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubuzererezi, kutubaha no kutubahana n’indi mico mibi itabereye umwana w’umunyarwanda “.
Uwimana yagaragaje uburyo mu Rwanda hari ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateganyijwe kandi imibare myinshi igaragaza ko baziterwa n’urubyiruko bagenzi babo.
Ati “ Mureke dufatanye turinde abangavu bacu, mwirinde ababashukisha imirimo n’andi mahirwe ari hanze y’igihugu mureke guhishira ibyaha mu bibona, mureke guhishira ruswa”.
Urubyiruko rwashishikarijwe kwiga rukaminuza, gukunda umurimo no kwitabira gahunda za Leta, ndetse rukanasigasira ubumwe bw’abanyarwanda birinda icyabusenya ndetse barwanya n’abagoreka amateka y’igihugu cyabo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) mu kwezi k’Ukuboza kwa 2025 bwagaragaje ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batwaye inda yiyongereye mu myaka 5 ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020, igera ku 8% mu 2025.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwa 2020-2025, bwagaragaje ko hashingiwe ku myaka abangavu batewe inda, 1% bari bafite imyaka 15, 2% bafite imyaka 16, 6% bafite imyaka 17, 12% bafite imyaka 18 mu gihe 20% bari bafite imyaka 19.
Ni imibare igaragaza ko kandi abangavu batewe inda kuva mu 2020-2025, 21% byabo batabashije kugera mu ishuri, 13% bize amashuri abanza naho 4% bize ay’isumbuye.
Mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 335 no mu ngingo yayo ya 133 basobanura neza ibijyanye n’ibihano bihabwa uwahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka 18.
Iyo ubikoze abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.
Itegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Umva impanuro za Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango FPR Inkotanyi, Hon. Uwimana Consolee, ubwo yatangizaga Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|