Uyu mukino wagombaga gutangira Saa Yine z’ijoro ariko ntube, bitewe n’uko Gasogi United yabuze ku kibuga maze abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abasifuzi binjira mu kibuga nk’uko byari biteganijwe bategereza iminota 15 igenwa n’amategeko mbere yo kubwira kapite wa Rayon Sports Youssou Diagne abwirwa n’abasifuzi ko basubira mu rwambariro Gasogi United igaterwa mpaga.
Amakuru ava mu ikipe ya Gasogi United avuga ko ubuyobozi bwa Rwanda Premier League butamenyesheje iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko, hakurikijwe amabwiriza ya Rwanda Premier League agenga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda avuga ko ikipe igomba kumenyeshwa mbere y’amasaha 48.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ariko, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League Jules Karangwa yavuze ko iyi kipe bayimenyesheje impinduka mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze mu buryo bw’ubutumwa bw’ikoranabuhanga(E-mail).
Yagize ati" Ikipe yari kwakira umukino yarabisabye dusuzuma impamvu twemeza impinduka z’umukino tubimenyesha ababisabye mu buryo bwifashishije ikoranabuhanga ’Email’ ari nabwo dusanzwe dukoresha tuvugana n’amakipe, ikipe yabisabye ibwirwa ko ubusabe bwemewe na Gasogi United iramenyeshwa kandi byakoze mu gihe cyemwe n’amategeko kuko twabikoze ku wa Gatanu, nka Saa Munani z’amanywa."
Ingingo ya gatanu mu mabwiriza ya Rwanda Premier League igice cya kabiri agace kayo ka mbere ivuga ko Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League aribwo bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa guhindura ikibuga, amatariki n’amasaha imikino iberaho.
Muri iyi ngingo ya 5, agace ka gatanu ikomeza ivuga ko itariki, ikibuga, isaha umukino ukinirwaho bidashobora guhinduka uretse iyo hari impamvu yumvikana yemejwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League kandi bwayimenyeshejwe nibura iminsi itanu, ibyo ubuyobozi bw’uru rwego rwavuze ko Rayon Sports yakoze isaba ko umukino wahindurirwa isaha.
Uretse guterwa mpaga y’ibitego 3-0 kandi, Gasogi United igomba kwishyura miliyoni 2 Frw mu gihe iramutse yongeye guterwa mpaga muri uyu mwaka w’imikino yamanurwa mu cyiciro cyo hasi nk’uko amategeko abiteganya.
Mpaga iheruka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni iyatewe ikipe ya APR FC kubera gukinisha abakinnyi barindwi b’Abanyamahanga mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona 2024-205 wayihuje na Gorilla FC ku wa 3 Ugushyingo 2024.
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
RAYON FC KUMUTIMA
SHA NUBUNDI TWARIBWAYITERE 3
Kuvuga ko Gasogi itabashije kuboneka ku kibuga si imvugo ikwiriye. Wagirango yabishakaga hanyuma ihura n’imbogamizi zitayiturutseho. Ukuri ni uko Gasogi ititabiriye umukino ku mpamvu zayo bwite izasobanura mu rwego rw’amategeko. Nta shiti kndi Gasogi izajuririra igihano yahawe mu gihe giteganywa n’amategeko.