Umushinga ‘Tubarere Neza’ ukomeje guhindura ubuzima bw’urubyiruko
Mutesi Pascaline avuka mu Karere ka Rubavu ari na ho yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Rubavu. Yatangiye aya masomo ya Kaminuza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024, aho yize icyiciro cya kabiri cyayo afashwa na gahunda ya “Tubarere Neza Project” y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), gishyira mu bikorwa ku bufatanye na Global Fund.
Hashize imyaka ibiri arangije amashuri yisumbuye, ariko ntaribagirwa uko mbere yo gufashwa n’iyi gahunda, yari agowe no kwiga kubera amikoro make.
“Byari bigoye pe! Ni ikintu kiba kibabaje cyane kubona umuntu aguhagurutsa mu kizamini kubera ko utarishyura amafaranga y’ishuri, kandi murabizi ko nko mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka itandatu (12YBE), nta n’ubwo ari amafaranga menshi bishyura, ariko narayaburaga, byari bigoye cyane kandi bigatuma niga nabi.”
Uyu mwari uvuga mu buryo bigaragara ko yifitiye icyizere yemeza ko aho gahunda ya “Tubarere Neza Project” itangiriye kumufasha yaruhutse ku mutima, kandi akabasha kwiga atsinda neza ku buryo ubu yiga kaminuza nta mbogamizi.
Mutesi ubu ni umwe mu bana basaga 51,100 NCDA imaze gufasha kwiga binyuze muri gahunda ya “Tubarerere Neza Project”, akaba n’umwe mu rubyiruko rusaga 410 ruherutse guhurizwa hamwe na NCDA mu mwiherero, ku nsanganyamatsiko igira iti “ Ejo Ni Njye”.
Uyu mwiherero wabaye ku itariki ya 21 Werurwe 2026, ubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru. Ni umwiherero NCDA yari iteguye ku nshuro ya gatatu, aho ihuriza hamwe urubyiruko rwafashijwe binyuze muri “Tubarerere Neza Project” rwarangije amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro.
Kuri iyi nshuro, abitabiriye uyu mwiherero ni abarangije mu myaka y’amashuri itatu ishize. Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana(NCDA), Munyemana Gilbert, avuga ko uyu mwiherero wateguwe mu rwego rwo kuganiriza uru rubyiruko ku bijyanye no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, kobongerera ubumenyi n’indangagaciro bibafasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwa nyuma y’amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro no kubyaza umusaruro amahirwe ari aho batuye, kugira bazabashe kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Aba bana twagiye duhura cyane bakiga. Ariko iyo barangije, twifuza kongera guhura nabo kugira ngo nyuma y’ubumenyi bakuye mu mashuri habeho no kubaha ubundi bumenyi bubafasha kubona akazi cyangwa se kwihangira imirimo ndetse tukanabahuza n’impuguke zishobora kubafasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, kuko iyo ubuzima bwo mu mutwe budakora neza, nibyo bize mu ishuri ntabwo bashobora kubikoresha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal, watanze ikiganiro muri uyu mwiherero, yashimye uruhare rwa gahunda ya “ Tumurere Neza Project” mu kuzamura urubyiruko, arusaba gukoresha neza amahirwe rwahawe.
Yagize ati “Uyu ntabwo ari umwiherero gusa, mwaje kwiga no gusangira ibitekerezo. Kubaganiriza si uguta umwanya, ahubwo ni ugushora imari muri mwe, kuko iri ari ishuri ribongerera ubumenyi.”
Yakomeje abasaba kugira uruhare rugaragara mu guhindura imibereho y’aho batuye, bifashishije ubumenyi n’amahirwe bahawe na gahunda ya “ Tumurere Neza Project”, kurangwa n’imyitwarire iboneye baba ba bandebereho aho bari hose.
Mutesi Pascaline yari yitabiriye uyu mwiherero ku nshuro ya kabiri (2). Yemeza ko ubumenyi amaze kuwukuramo buhuye neza n’ubwo akeneye mu buzima bwa nyuma y’ishuri.
Ati “Hari igihe umuntu ajya gushaka akazi ntakabone atari uko adafite ubumenyi, ahubwo ari uko atarasobanukirwa uko umuntu ategura umwirondoro we igihe asaba akazi, uko ategura ibizamini by’akazi cyane cyane icyo kuvuga (interview), imyitwarire akwiye kugira igihe yimenyereza akazi cyangwa igihe yageze mu kazi, ndetse n’uko yakwihangira umurimo akiteza imbere agaha n’abandi akazi uhereye ku gishoro gito.”
Mutesi ahamya ko uyu mwiherero wamwongereye ubumenyi muri ibyo byose kandi ko azabyifashisha ahereye no kuvugurura ubucuruzi bwe bw’imyenda akorera mu karere ka Rubavu.
Iradukunda Salomon nawe ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero. Gahunda ya “Tubarere Neza Project” yamufashije kwiga ubuvuzi bw’amatungo kandi ubu abikora aho atuye mu Karere ka Ruhango, aho avurira abaturage amatungo bakamwishyura. Avuga ko uyu mwiherero wamufashije cyane.
Ati “ Nungukiyemo ubumenyi buzamfasha mu buzima bwanjye bijyanye no kwihangira imirimo , gukorana neza n’ibigo by’imari. Ubu ngiye kugana ibigo by’imari menye ibisabwa kugira ngo mpabwe inguzanyo mbashe kwagura ibikorwa byanjye.”
Yongeye aho ati “NCDA ntiyaturihiye ishuri gusa, ahubwo inadufasha kumenya uko twitwara mu buzima, kugira amahitamo neza no kwirinda ibishuko.”
Gahunda ya “Tubarere neza Project” yatangiye mu mwaka wa 2009 ikorera muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, mu mwaka wa 2011 yimukira muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC). Aha hose yari izwi nka Global Fund Project.
Ubu imaze gufasha abana b’imfubyi n’abandi bo mu miryango ikennye cyane barenga 51,100, binyuze muri serivisi zitandukanye zirimo: kubishyurira amafaranga y’ishuri, amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri, kubaha ibikoresho by’ishuri, kubaha amafaranga abafasha gutangira imishinga iciriritse (start-up kits) igihe barangije amashuri no kubakira imiryango yabo ubushobozi (ku bayifite) mu buryo bw’imibereho myiza. Icyakora kuva mu mwaka wa 2024, gutanga amafaranga y’imishinga byarahagaze kugira ngo iyi gahunda ibashe gufasha abana benshi kwiga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|