Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye imbabazi ku bwo ‘kwibagirwa’ ibigize umushinga w’Umuvumba
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye imbabazi Perezida wa Repubulika ku bw’umushinga wo kuhira imyaka ufatiye ku ruzi rw’Umuvumba, aho bawushyize mu bikorwa igice.
Yabivugiye imbere ya Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze i Gako mu Karere ka Bugesera.
Yagize ati “Ni byo koko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twashyize mu bikorwa umushinga wo kuhira imyaka, ariko twibagirwa ko hariho n’igice cyo gutanga amazi mu mirenge yindi.”
Aha ngaha Perezida wa Repubulika yagize ati “Burya muranibagirwa? Kwibagirwa ni icyaha, it’s literally criminal. Ni gute mwakwibagirwa guha amazi abaturage.”
Perezida Kagame ibi bisobanuro byose ntiyabyemeye, ariko yavuze ko impamvu zitera ibi byose, “abayobozi ni abirasi, kandi biratana ubusa.”
Kagame yongeyeho ko atari ubwirasi gusa, ahubwo harimo n’imico mibi yo kwireba, ibintu ntibigere ku bo bigenewe, nuko agira ati “iyo ni imico mibi.”
Yavuze ko n’ibyo bavuze binenga, hari ibyo bavuze, ariko basiga ingingo ijyanye no gukurikirana ibitegereje gukorwa.
Yagize ati “ibyo mwavuze mugiye gukora, mukaba bashya, jye nabyumvaga nk’indirimbo. Hari hakwiye kubaho uburyo muzasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byose.”
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
RWOSEYAKOZE