Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu birori byo kubashimira umurimo w’indashyikirwa bakoreye Igihugu, aba basirikare bakaba bahamije ko nubwo bakuramo umwambaro w’akazi (uniform), inshingano ku gihugu batazireka, nk’uko byagarutsweho na Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza.
Ubuyobozi by’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gahunda yo guhuriza hamwe abanyeshuri bari mu biruhuko, yiswe Intore mu Biruhuko, izatuma hamenyekana ibibazo abana bahura nabyo mu miryango mu gihe cy’ibiruhuko, no gukomeza gukebura abashobora kwitwara nabi.
Uwashinze Umuryango Giants of Africa akaba n’umushoramari muri siporo, umuco n’imyidagaduro, Masai Ujiri yashimiye Perezida Paul Kagame, kuba umuyobozi ushyigikira impano z’urubyiruko.
Uyu munsi, u Rwanda rwabonye icyanya gishya, cyangwa inyubako izatuma abakunda siporo, cyane cyane Basketball bayikina, bayifana cyangwa se bayireba bakikijwe n’ikirere cyiza, kirimo iby’ibanze umuntu wagambiriye gusohoka yabona, ahantu umukunzi wa siporo yajyana n’inshuti ye, cyangwa n’umuryango, buri wese akahabona (…)
Ikipe ya APR HC yegukanye igikombe cy’Igihugu 2025 muri Handball itsinze Police HC ibitego 28-25 ku mukino wa nyuma.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi Abanyafurika ubwabo by’umwihariko urubyiruko bakaba ari bo bakeneye kubigaragaza.
Mu gihe u Rwanda rurimo rugana mu hazaza harangwa n’ikoranabuhanga, ibikoresho nka za mudasobwa zigendanwa, ibibaho bigezweho (smartboards) n’izindi porogaramu zifashishwa mu gahunda zo kwigisha (education apps) ntibikiri inzozi zo mu gihe kizaza, ahubwo biragenda biba ibikoresho byo mu buzima busanzwe.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Muhanga yagarutse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka, ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025.
Kurota inzozi mbi bituma umuntu yikanga cyangwa se ashigukira hejuru yari asinziriye kubera ubwoba atewe n’ibyo arose, bikaba kenshi ngo byagira ingaruka zirimo gupfa imburagihe.
Amakipe ya APR HC na Police HC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu 2025, nyuma yo gusezerera Nyakabanda HC na ADEGI muri 1/2.
Umunyarwandakazi Irakoze Aline yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri( Silver) muri shampiyona ya Afurika muri Karate iri kubera muri Nigeria kuva tariki 22 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2025.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 26 Nyakanga 2025, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse n’agamije gushyira i Kigali ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA).
Muri Kenya, umugore wavukiye muri Kawunti ya Kisumu akanahakurira, ariko ubu akaba asigaye aba mu Mujyi wa Nairobi, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yashatse abagabo 12, ariko ingo ntizirame zigasenyuka, ariko ko ubu afite icyizere cyo kuzabona umugabo wa nyawe mu bihe bizaza, bakazabana ubuzira herezo.
Muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w”intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, bituma hari n’abandi bahindurwa, ndetse bose bararahira nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Muri Gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.
Mu Buyapani, abayobozi bahangayikishijwe cyane no gushaka uburyo hagaruzwa imbunda 16000 za palasitiki zatanzwe bizwi ko ari ibikinisho hirya no hino mu gihugu, nyuma bikaza kumenyekana ko zifite ubushobozi bwo kurasa n’amasasu asanzwe.
Ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC rwatangiye kuburanisha urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Joseph Kabila ibyaha bishamikiye ku kuba muri AFC/M23.
Nyakubahwa Minisitiri, nako izina ni irikujije, Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ibikorwa remezo, duherukana ugenzura niba bimeze neza muri gare zihuriramo benshi mu mujyi wa Kigali.
Inzu y’imyidagaduro, ihahiro na Hotel ‘Zaria Court’ yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukora.
Nyuma y’uko ku wa 25 Nyakanga 2025, itsinda ryari rikuriwe na Hunde Walter ryivanye mu matora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kubera kubura ibyangombwa, Rurangirwa Louis wari kuzayobora imisifurire yatabaje Perezida Paul Kagame avuga ko harimo uburiganya.
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bagize Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, abasaba gukora cyane bageteza imbere Igihugu ndetse bakuzuza inshingano bahawe.
Banki ya Kigali (BK), ibinyujije muri gahunda yayo ya ’Nanjye Ni BK’ yatangije ubufatanye n’abahanzi n’abanyabugeni, hagamijwe kubafasha kurushaho kwiteza imbere babinyujije mu bikorwa byabo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje Umurundi Abedi Bigirimana nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi abiri.
Hunde Rubegesa Walter n’itsinda yari afatanyije na ryo kwiyamamamariza kuzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2025, bakuyemo kandidatire yabo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko impamvu yibanda ku bato mu gutanga inshingano mu mirimo inyuranye, ari uko bafite ubumenyi, kandi bakaba bashobora gukosora iby’abakuru bababanjirije batashoboye kugeraho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahije Guverinoma nshya igizwe na Minisiteri makumyabiri n’imwe, hamwe na Minisiteri y’intebe, aho yabwiye abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi bakuru bahawe inshingano ko bagomba gukora batizigamye, abasimbujwe nabo bakamenya ko akazi kandi kabategereje imbere.
Minisitiri w’Intebe mushya Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko icyizere yagiriwe na Perezida Paul Kagame kitazaraza amasinde, kuko agiye gukora inshingano ze ndetse akanarenzaho.
Dr. Justin Nsengiyumva wahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe wa 12 mu mateka y’u Rwanda, akaba n’uwa 7 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bahanga kandi bafite ubunararibonye by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu, ndetse akaba yaranagize uruhare muri Politiki y’uburezi.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Muhazi United yemeje Rubona Emmanuel nk’umutoza wayo mushya.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko, ku mugoroba wa tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin wasimbuye Dr. Ngirente Edouard, barimo Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Dr Patrice Mugenzi.
Abagore bo muri Australia, bakorewe isuzuma rya muganga w’abagore (un examen gynécologique) ku ngufu ku Kibuga cy’indege cya Doha muri Qatar mu 2020, babonye uburenganzira bwo gukurikirana mu rukiko kompanyi y’indege ya Qatar Airways, iyo ikaba yafashwe nk’intambwe ikomeye muri iyo dosiye.
Ubuyobozi bukuru bw’Ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDFSCSC), bwatangaje ko bugiye gutangira kujya bwigisha isomo ryerekeranye n’amakuru y’ibihuha (Fake news) aba ku mbuga nkoranyambanga, nk’isomo ryihariye.
Amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports yumvikanye na Rayon Sports ku igurwa rya rutahizamu Habimana Yves.
Minisiteri y’Ibidukikije yahawe Minisitiri mushya, Dr. Bernadette Arakwiye, akaba asimbuye Dr. Uwamariya Valentine, mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe Dominique Habimana muri Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu mugoroba.
Igikomangoma cyo muri Leta ya Perlis, mu gihugu cya Malaysia ku mugabane wa Aziya, Tuanku Syed Faizuddin Putra Jamalullail, n’intumwa yari ayoboye zirimo umugore we, umwana we n’umuyobozi w’idini ya Islamu muri iyo Leta, muri iki cyumweru bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagamije kurumenya, kumenya amateka yarwo cyane cyane (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2025, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Amb. Antoine Anfré, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe, na Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda ucyuye igihe, mu rwego rwo (…)
Rutahizamu Biramahire Abeddy uheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, yumvikanye n’ikipe ya ES Setif mu cyiciro cya mbere muri Algeria agomba gusinyira.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Dr. Justin Nsengiyumva, aheruka guha inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr Edouard Ngirente.
Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino itatu ya gicuti na Gasogi United, Etincelles FC na Gorilla FC mbere yo guhura na Yanga SC ku Munsi w’Igikundiro.
U Rwanda ruritegura gutangira gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gupima imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga byose, ibyo bikazaba ari intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije no gukumira indwara zituruka ku guhumeka umwuka wanduye cyangwa se uhumanye.
Ni amasezerano yasinyiwe i Alger murwa mukuru wa Algeria, tariki ya 23 Nyakanga 2025, na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, Army General Saïd Chanegriha.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) n’u Rwanda bagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.