Banki ya Kigali yafunguye ishami ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwafunguye ku mugaragaro ishami ryayo ku mupaka wa Rusizi ya Kabiri (Rusizi II) , umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Mururu ho mu Karere ka Rusizi.

Iri shami rya Banki ya Kigali rimaze amezi abiri rifunguye, mu gikorwa cyo kwegera abakiriya b’iyi banki nibwo ryafunguwe ku mugaragaro, Desire Rumanyika, umuyobozi mukuru ushinzwe rishyigikira abakiriya muri BK

Yagize ati "Impamvu twafunguye ishami ku mupaka ni ukugirango dufashe abantu bwambukiranya imipaka kuko kugera mu mujyi birabavuna. Abantu bari hariya twifuje ko babona serivise kuburyo batazana amafaranga mu mujyi kuko hari amafaranga yo kwishyura ibyangombwa bitandukanye ku mupaka.

Abakiriya ba BK bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barimo nabo mu mujyi wa Bukavu muri repubulika iharanira demukarasi ya Congo, nabo bahamya ko iyi banki yabavunnye amaguru.

Turatsinze Emmanuel ati " Urumva abantu twavaga ku Rusizi rwa kabiri tukajya mu mujyi kubitsa ariko urugendo rwaragabanutse cyane kuko kuva hano ujya mu mujyi ni ibihumbi bibiri. Ubu BK tuyifite hano mu mupaka, ni byinshi byaturinze birimo n’umutekano mucye w’amafaranga."

Baragizi Mark Emmanuel wo mu mujyi wa Bukavu muri RDC yagize ati" byari bigoye uvuye Bukavu ugahita ujya mu mujyi, kuko byasabaga gutega moto none iri shami riri kudufasha rikaduha n’amadorari kandi ntabwo banki zacu zikora urumva ko batumye servise zihuta."

Rodrigue Niyonkuru, uhagarariye abikorera mu karere ka Rusizi aho agaragaza ko kuva ku mupaka ujya mu mujyi wa Kamembe byatwaraga igihe kandi ari imbogamizi kubacuruzi.

" Ni igikorwa cyiza kuba bwafunguye ishami hano ku mugaragaro kuko kiraza kwihutisha serivise abantu bahabwaga. Wasangaga abantu bihutira kujya kuri BK mu mujyi bigatuma batinda kandi igihe ni amafaranga."

Desire Rumanyika umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga rishyigikira abakiriya muri BK yavuze kandi ko kuva aho barizaniye, imibare y’abarigana yarushijeho kwiyongera.

Yagize ati " Hashize amezi abiri dufunguye, batangiye ari bacye batarabimenya ariko ubu bariyongereye cyane kuburyo rifite inyungu kuri bo ndetse no kuri banki, bagitangira bari abantu bari hagati y’ijana ariko ubu bari hagati ya maganatanu na maganatandatu ku munsi."

Banki ya Kigali ifite amashami 66, banki ya Kigali kandi ikaba yaboneyeho umwanya wo gusabana no kuganira n’abakiriya bayo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka