Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasuye mugenzi we wa Kenya

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya, yasuye mugenzi we wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, mu biro bye biherereye i Nairobi.

Bagiranye ibiganiro byibanze ku byerekeye umutekano no gukomeza ubufatanye busanzweho hagati ya Polisi zombi.

CG Namuhoranye n’itsinda ayoboye banasuye ibigo by’amahugurwa ya Polisi muri Kenya, birimo ishuri rihugurirwamo ba ofisiye bakuru ba Polisi riherereye Emali n’ishuri rikuru rya Polisi y’Igihugu rya Kiganjo.

Mu bigo byombi, IGP yagiranye ibiganiro n’abayobozi n’abarimu babyo ndetse n’abanyeshuri ku bijyanye no guha umurongo gahunda z’amahugurwa zigendanye n’imiterere y’umutekano w’iki gihe uhindagurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka