Perezida Kagame arifuza kubona ‘inkovu’ z’abayobozi batuzuza inshingano

Perezida Paul Kagame arambiwe abayobozi bicara bagapanga igenamigambi ry’ibikorwa, ariko rikarangirira mu nyandiko, n’ibikozwe ugasanga bikorwa mu buryo busa nk’ubwo kwikiza aho gukora ibikorwa byagutse kandi birambye.

Asoza umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo ku rwego rw’Igihugu, mu Karere ka Bugesera, ku wa 23 Werurwe 2026, Perezida Kagame yavuze ko arambiwe kumva amagambo aho kwerekwa ibikorwa.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye ko nyuma y’umwiherero abo bayobozi bakoze imyanzuro y’ibyo biyemeje, ariko ntibagaragaze uko izashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana! N’ibi bwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cya ngombwa cyangwa ibintu bya ngombwa muravuze, ntwabwo nigeze numva mu myanzuro, muvuga ukuntu muzakurikirana uko ibintu muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.”

Perezida Kagame yagaraje ko imikorere nk’iyo iba igamije gusiga icyuho hagati, kugira ngo ibyo bimeje binadakorwa hazabure ubiryozwe, ati “Mugiye kuva aha gusa, buri wese yizeye undi, ko indirimbo mwaririmbye y’ukuntu ibi byose mwavuze mugiye kubihindura, mukaba bashya mukabikora..”

Ati “Nabyumvaga nk’indirimbo njyewe, indirimbo uhora wumva isubirwamo,” ababwira ko hari hakwiye kubamo umwanzuro ugaragaza ukuntu iyo myanzuro izasuzumwa ko yashyizwe mu bikorwa, utakoze icyo yagombaga gukora akabiryozwa.

Perezida Kagame yageze aho ahagurutsa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ngo asobanure uko iyo mwanzuro izashyirwa mu bikorwa, ariko undi amusubiza avuga ko bazajya bahura bakisuzuma, bakareba aho ibikorwa bigeze.

Iki gisubizo nticyanyuze Perezida Kagame wahise avuga ashaka kubona hari abayobozi baryozwa inshingano mbere y’uko bongera guteranya.

Yagize ati “Guhura gusa! Oya, ndashaka ‘casualities’. iyo umuntu ari ku rugamba, hari abaraswa bakagira inkovu, turashaka inkovu noneho. Hagomba kuba kuba ‘casualities’, kubibazwa bakabisubiza. Ntiwahagarika umushinga uri umuntu umwe, ikwiye kuba iha abantu ibihumbi bitandatu, icumi amazi gusa kubera ko umuntu yibagiwe.”

Agaragaza kutishimira imikorere y’abayozi nk’aho, Perezida Kagame yabwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ko mu gihe bazongera guhura ibyabyashwe nk’imyanzuro muri uwo mwiherero w’abayobozi bitarashyizwe mu bikorwa, na we azaba umwe mu baryozwa inshingano, akagira inkovu z’inshingano.

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka