Muri uyu mwiherero, Perezida Kagame yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, ati "Meya, nta message zijya zikugeraho? Kandi si wowe wenyine, ibyo ngiye kuvuga bireba benshi hano."
Yongeye aramubaza ati "nta messages zanjye ujya ubona? Wenda abaziguha ntabwo bazita izanjye. Nyura uyu muhanda kenshi(Kigali-Bugesera). Ndacyabona umwanda iruhande rw’umuhanda kuko ntabwo mba nawuvuyemo kenshi. Hari ubwo mpagarara nkabwira abasirikare bamperekeje nti mutoragure uriya mwanda, nkahita nkagenda, nagaruka nkasanga ibindi."
Ikindi nacyo kijyanye n’isuku, ndetse no kurengera ibikorwa remezo yabwiye Meya Richard Mutabazi, ni ikijyanye n’imihanda y’ibitaka igera kuri kaburimbo, ikamanuriramo ibitaka n’isuri mu gihe cy’imvura, bikaba byakwangiza igikorwa remezo cyatwaye amafaranga menshi.
Kagame yagize ati"nk’aho ngaho, nabagiriye inama ko byibuze mwajya muhatera ibyatsi, cyangwa se byibuze mukahashyira na pavers, kandi si ibintu bihenze."
Meya Mutabazi yagize "Nyakubahwa ubutumwa bwanyu butugeraho neza", icyakora Perezida Kagame ntiyanyuzwe kuko yamushubije ko amaze igihe abimubwira ariko ntihagire igikorwa.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko imirimo nk’iyo baba bagomba kubwira abahatuye bakayikora, Leta ikabunganira.
Hari n’ikibazo Perezida Kagame yabajije uyu muyobozi, kijyanye n’abubaka inzu bageza hagati bakazitwikiriza amashitingi n’imifuka.
Yagize ati "ubutumwa naguhaye bwakugezeho, ubu hagiye gukurikiraho ibindi. Bikorwe vuba na bwangu.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|