Icyumba cy’umukobwa ngo gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b’abakobwa bagize ikibazo kijyanye n’imiterere yabo ariko ngo ababyeyi ntibajya bibuka ko gikeneye ibikoresho.
Uruganda rwa Kinazi rukora ifu y’imyumbati ruremeza ko rugiye kubona amasoko atatu akomeye yo muri Amerika muri Leta za California, Colorado na Oregon mu rwego rwo kongera abakiriya banini.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) butangaza ko kuva bwasohora itangazo risaba abahererekanyije ibinyabiziga batarahinduza kubikora bagashyiraho n’itariki ntarengwa, ababikora bikubye inshuro hafi enye ku munsi.
Benshi mu rubyiruko rusoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagaragaza imishinga myiza y’ikoranabuhanga, ikamurikwa igashimwa ariko nyuma ntumenye irengero ryayo.
Ubuyobozi bwa sosiyete itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali KBS, buvuga ko bugiye kuzana izindi bisi 20 ziyongera ku zisanzwe hagamijwe guca imirongo miremire y’abagenzi bazitegereza.
Mu karere ka Nyarugenge ngo hari imiryango itari iya Leta igera kuri 30 ikora ku birebana n’amategeko ariko hakaba hari hazwi itatu yonyine indi ngo igakora mu buryo butazwi.
Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bigiye kwigisha abaganga babaga bakanasubiza umubiri aho wavuye (Plastic surgeons) hagamijwe kuziba icyuho cy’ubuke bwabo kuko mu Rwanda hari babiri gusa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahinduye icyemezo yari yafashe cyo gufunga amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro atari yujuje ibyangombwa. MINEDUC yasanze bishoboka ko ibituzuye byazatunganywa ariko abana biga.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibigo bya Isange one stop center bikiri bike bigatuma hari abahohoterwa batabigeraho vuba ngo bafashwe ibimenyetso bitarasibangana.
Umushinga Peace Plan wateye inkunga insengero uzishyiraho ibigega binini bifata amazi akanayungururwa hagamijwe gufasha abahagenda n’abahaturiye kubona ayo kunywa no kugira isuku.
Bamwe mu babyeyi n’abana bakomeje kugaragaza ko bibagora kubona amanota y’abana n’aho boherejwe kwiga mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko imitsindire y’abasoje amashuri abanza muri 2018 yamanutseho 5.2% ugereranyije na 2017 ariko ngo ntibikanganye ahubwo irabyishimira kuko bitamanutse cyane.
Ibitaro bya CHUK byakiriye uwo mugore n’umwana we nyuma y’uko barohowe bitangaza ko ubu bameze neza ariko ko bagikurikiranwa.
James Musoni yagejeje impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe kuri Perezida w’icyo gihugu, Emmerson Mnangagwa.
Shema Blessing Gianna wigaga kuri Kigali Parents School yabaye uwa mbere mu gihugu mu bana bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza avuga ko abikesha kuba yarigiraga ku ntego.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko abanyeshuri bakopeye amanota yabo atasohotse mu rwego rwo kubahana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31/12/2018 ahagana saa mbiri n’igice, umugore wo mu kigero cy’imyaka 26 yiroshye muri Nyabarongo ku kiraro cy’ahitwa kuri Ruliba kigabanya akarere ka Nyarugenge na Kamonyi.
Mu mwaka wa 2018 hagabwe ibitero bitandukanye ku Rwanda by’abagizi ba nabi byibasiye Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, hapfa abantu bamwe abandi barakomereka.
Mu mwaka wa 2018 hari ibikorwa by’ingenzi byaranze urwego rw’ubuzima kuva ku bushakashatsi bushya kuri Sida mu Rwanda kugeza ku kwikanga Ebola mu mezi make ashize.
Mama Hussein bakunze kwita Mama Jihad, umubyeyi ufana ikipe ya Rayon Sports, ahamya ko nta kintu kimushimisha nko kubona ikipe ye yatsinze ku buryo iyo yatsinzwe atarya.
Abaturage bavuga ko kuri Noheri bishimye, basangira icyo kunywa no kurya bizihiza uwo munsi mukuru ari byo bahinnye mu mvugo bise ngo “Noheli yari ‘nywa’ na ‘rya’.
Abakora inkweto za Made in Rwanda bavuga ko bagifite ikibazo gikomeye cy’impu bakenera kuko nyinshi bazikura hanze bikabahenda bigatuma n’inkweto bakora zihenda.
Perezida Kagame avuga ko atumva abayobozi bategera abaturage ngo baganire ku bireba igihugu ari ho haturuka ko haje ubashuka byamworohera kuko ababwira ko ari we ubitayeho.
Koperative Umwarimu SACCO yungutse miliyari 5 muri 2018 igahamya ko byaturutse ku gucunga neza inguzanyo no gushyira ingufu mu kwishyuza ibirarane byari byaratinze kwishyurwa.
Imani Bora, umwe mu rubyiruko rwahanze udushya yakoze imashini irarira amagi ikanayaturaga mu minsi 21 hagasohoka imishwi, akemeza ko izibagiza aborozi izavaga hanze kuko inahendutse.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Solina, arahamagarira ababyeyi kuganiriza abana iby’ubuzima bw’imyororokere ntacyo basize kuko bibarinda abababeshya.
Gahunda y’igihugu y’ikoranabuhanga itangaza ko hari miliyari zisaga 44.6Frw zatangiye gushorwa mu mishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza kuriteza imbere.
Abigishijwe gukora imyenda n’uruganda UFACO&VLISCO rubizobereyemo bahamya ko ubuhanga bahakuye bwatumye ruhita rubaha akazi bose bityo batandukana n’ubushomeri.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda 17% by’abafite virusi itera SIDA batari ku miti ngo kikaba ari ikibazo kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Uwimana Edita (amazina yahawe) avuga ko gutereranwa n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke byatumye abaho mu buzima bubi bimuviramo guterwa inda ku myaka 17.