Gutereranwa n’ababyeyi byamuviriyemo guterwa inda

Uwimana Edita (amazina yahawe) avuga ko gutereranwa n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke byatumye abaho mu buzima bubi bimuviramo guterwa inda ku myaka 17.

Gutereranwa n'ababyeyi byamuviriyemo guterwa inda akiri umwana
Gutereranwa n’ababyeyi byamuviriyemo guterwa inda akiri umwana

Uwo mwana wo mu Ntara y’Iburasirazuba, ngo ababyeyi be batandukanye akiri muto akomeza kubana na nyina, wangwaga bikomeye na nyirabukwe kuko yashakaga kumwambura isambu bagahora mu makimbirane.

Nyina w’uwo mwana ngo yaje kwadukana ingeso z’ubusinzi, aza no kumwirukana mu rugo ngo nasange nyirakuru, uyu na we aramwamagana, aza gucumbikirwa n’undi muryango akomeza no kwiga kugera mu wa mbere w’ayisumbuye ariko abo bamufashaga baza kwimuka.

Uwimana ngo yahisemo kujya kubana na musaza we mukuru w’umusore wabanaga n’abandi bahungu, abo na bo ngo bakajya bamusambanya.

Agira ati “Abo bahungu babanaga na musaza wanjye bari ibirara, bacungaga musaza wanjye adahari bakamfata ku ngufu bansimburanaho, gusa nkabyihanganira kuko nta handi ho kuba nari mfite”.

Arongera ati “Hari undi musore utari muri abo yaje kundeba ambwira ko ankunda nanjye ndemera, akajya anzanira amavuta meza, akampa amafaranga nkagura icyo nshaka. Ubwo twatangiye kuryamana aza no kuntera inda, imihangayiko ikomeye itangira ubwo”.

Avuga ko kuva ubwo yatangiye kuba mu gasozi, mu bukene n’inzara, abonye agiye kubyara ngo hari ahantu yabonye akazu ajya kwibana kugeza abyaye, umugiriye impuwe akamuzanira icyo kurya kuko nyina ngo ntiyigeze akurikirana ngo amenye uko umwana we abayeho, ndetse n’uwayimuteye yaramutereranye.

Uwimana avuga kandi ko yagerageje kujyana ikibazo cye mu nzego z’ibanze ariko ntizigire icyo zimufasha.

Ati “Navuze ikibazo cyanjye mu nzego z’ibanze ntihagira icyo bamarira, bagahora bambwira ngo tegereza tuzabireba nkabona ari ukundindiza. Ubu ikibazo umwana wanjye ntaho yanditse cyane ko na se ntacyo amfasha”.

Icyakora Uwimana ngo yaje kugira amahirwe abona umuryango witwa ‘Komera’ ukorera mu karere atuyemo, ufite intego yo kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa, umwitaho n’umwana we ndetse umufasha no kwiga umwuga.

Ati “Komera imaze kuza nanjye yanshyize mu bandi itangira kumfasha nkabona iby’ibanze mu mibereho ndetse niga n’umwuga wo kudoda ku buryo mbikora nkabasha kwirwanaho. Mfite n’ikizere cy’imbere heza kuko Komera yanyijeje kunyishyurira ngasubira mu ishuri kuko nkunda kwiga ni byo nabasabye”.
Umuyobozi wa Komera, Dativa Mukamusonera, avuga ko babonye ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikomeye ari yo mpamvu bahisemo kubitaho.

Ati “Twabonye abana baterwa inda baza batugana bafite ibibazo byinshi cyane ko ababyeyi babo babatererana duhitamo kubitaho. Ubu turabahuza tukabaganiriza bakabohoka bityo bakabasha kwakira ibyababyeho, tukanabakangurira kudaceceka ihohoterwa iryo ari ryo ryose”.

“Mu miryango 75 dukurikira yo muri Kayonza ifite abana babyaye, 50 muri yo yamaze kwakira ibyabaye ku bana babo ku buryo babanye neza. Tugomba kwibanda ku babyeyi kuko ahanini ari bo bagira uruhare muri ibyo bibazo kuko bataganiriza abana, bakabyibuka ari uko batewe inda kandi bababwira nabi”.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ya 2016, yerekana ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira abana babyaye imburagihe bari hagati y’imyaka 16 na 19, kuko akarere ka Gatsibo gafite 1156, Nyagatare 1140 naho Kirehe hakaba 1009, utwo turere ni natwo tuza imbere mu gihugu cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka