Kuri iki Cyumweru habaye Isiganwa Mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe Amahoro 2023 George Onyancha aryegukana muri Marathon yuzuye y’ibirometero 42,195 KM, mu gihe Kennedy Kipyeko yegukanye umwanya wa mbere muri 1/2 cya Marathon.
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye na Sina Gerard zegukanye imidali muri shampiyona y’imikino ngororamubiri 2023 yebereye i Bugesera kuwa 4 Kamena 2023.
Ku bufatanye n’ishyiramwe y’imikino ngororangingo mu Rwanda (FERWAGY), ishuri ryigisha imikino itandukanye rya The Champions Sports Academy ryatangije ku mugaragaro ikipe y’imikino ngororangingo nyuma y’umwaka umwe bitegura.
Mu gihe habura iminsi itageze no ku kwezi ngo irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro rya Kigali ribe, hamenyekanye bimwe mu bihangange bitegerejwe I Kigali.
Nyirabarame Epiphanie ni umwe mu Banyarwandakazi bagiriye ibihe byiza mu isiganwa ry’amaguru, atwara imidari myinshi ya zahabu mu marushanwa yo kwiruka yagiye abera mu Rwanda no mu mahanga.
Mugihe hasigaye ukwezi n’iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isiganwa ngaruka mwaka ry’amahoro rya Kigali (Kigali International Peace Marathon) ritangire, abiyandikisha ku ryitabira bakomeje kwiyongera bijyanye n’uburyohe ndetse n’isuranshya bizaranga iry’uyu (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, bifatanyihe n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange, imenyerewe nka Car Free Day.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, abakunzi ba siporo yo kwiruka ku maguru muri Kigali mu masaha ya nijoro (Kigali Night Run), bashyizwe igorora.
Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kwihitiramo ubwoko bwa siporo buboroheye bazajya bakora, mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe cyane izitandura.
Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe na Nimubona Yves mu bagabo mu gihe Musabyeyezu Adeline yaryegukanye mu bagore
Ku cyumweru,tariki ya 9 Ukwakira 2022 mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo hazabera isiganwa rya Huye Half Marathon 2022 rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryambere ryabaye mu mwaka wa 2021.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car Free Day.
Tuyizere Florence w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, yasize abandi bakobwa mu marushanwa yo kwiruka yitiriwe ‘gukorera ku ntego’, yabereye i Ndora tariki 28 Nyakanga 2022, maze ahembwa inka.
Mu kwezi gutaha kwa Munani mu karere ka Bugesera, hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizahuza ibigo 30, ryateguwe n’ibigo SMARK ifatayije na Jabalee Sports.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 mu gice cya Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku maguru rizwi nka Kigali Night Run ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abatuye muri Kigali no mu nkengero zaho ndetse n’abashyitsi bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha (...)
Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, ‘Kigali International Peace Marathon’, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022.
Kuri iki cyumweru i Kigali hateraniye umwiherero wahuje abakinnyi bakinnye imikino Olempike mu bihe bitandukanye yaba abahagaritse gukina ndetse n’abagikina, wari ugamije ahanini ubukangurambaga no gusobanurirwa byinshi ku mikino Olempike yo mu bukoje (winter Olympic games) ndetse banakira abakinnyi (Olympians) (...)
Mu Rwanda hateganyijwe amatora ya komite nyobozi nshya ya Federasiyo y’imikino ngororamubiri (RAF) ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2022. Iyo komite igomba gusimbura icyuye igihe yari iyobowe na Mubiligi Fidele mu gihe cy’imyaka 4 ishize.
Mu nama rusange yabaye tariki 27 Ugushyingo 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera yahuje abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), hagaragajwe ibikorwa byagezweho muri 2021 ndetse n’ibiteganywa gukorwa n’igihe cy’amatora ya komite nshya.
Umutima n’ibihaha ni bimwe mu bigize umubiri w’umuntu bifatanya mu kohereza umwuka mwiza wa oxygen mu maraso kugira ngo umutima ubashe gukora neza. Ni yo mpamvu umuntu agomba gukora imyitozo ngororamubiri ifasha umutima n’ibihaha gukomeza gukora neza kuko biri mu bifite uruhare runini mu mikorere (...)
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abana bato zagaragaza ko abana bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima kubera kudakora imyitozo ngororamubiri, birimo kugira umubyibuho ukabije, kugira inda idahuye n’ibindi bice by’umubiri n’ibindi.
Clement Hirana ni umunyarwanda w’imyaka 32 uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Aherutse gukora amateka ku nshuro ya mbere yaritabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding).
Francine Niyonsaba yamaze guca agahigo ku isi mu kwiruka metero ibihumbi 2000 mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial akoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.
Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abandi babyifuza baritabira isiganwa rizwi nka “Kigali Night Run” rikinwa mu masaha ya nijoro.
Amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, agaragaza ko ubuyobozi bwa Gym buzajya bwuzuza ibisabwa na Ministeri ya Siporo buzajya bugeza ubusabe bwanditse muri Minisiteri ya Siporo n’umuyobozi wa RDB, hakorwe igenzura rizajya rishingirwaho hatangwa (...)
Gukora Siporo mu gitondo ngo ni byo byiza, kuko ibintu hafi ya byose biba bituje, izuba rikirasa ritarakara, mbese hagihehereye. Ibyiza by’iyo siporo ya mu gitondo, ngo ni urufunguzo rw’akanyamuneza k’umunsi wose. Abajya ku kazi barangije siporo ya mu gitondo ngo bagakora neza kurushaho kuko iyo siporo ya mu gitondo ngo (...)
Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rigiye kuba ku nshuro ya 16, rizakinwa mu buryo budasanzwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus