Miliyoni zisaga 500 zigiye gushorwa mu kwigisha abaganga bakora “Plastic Surgery”

Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bigiye kwigisha abaganga babaga bakanasubiza umubiri aho wavuye (Plastic surgeons) hagamijwe kuziba icyuho cy’ubuke bwabo kuko mu Rwanda hari babiri gusa.

Abaganga babaga ufite ikibazo ku kuguru
Abaganga babaga ufite ikibazo ku kuguru

Byatangajwe kuri uyu wa 10 Mutarama 2018, ubwo icyo gikorwa cyatangizwaga muri ibyo bitaro byemerewe kuzajya bitanga ayo mahugurwa ku bufatanye n’Ishuri ryigisha ibyo kubaga muri Afurika y’Uburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo (COSECSA).

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzatwara miliyoni zisaga 500Frw, ukazamara imyaka itatu higishijwe abaganga batatu b’Abanyarwanda, ukaba waratewe inkunga n’umuryango ‘Operation Smile’.

Col Dr Charles Furaha, umwe muri abo baganga babiri bari mu Rwanda uzanatanga ayo masomo, avuga ko ibyo bizatuma urutonde rurerure rw’abakeneye ubwo buvuzi rugabanuka.

Col Dr Charles Furaha
Col Dr Charles Furaha

Yagize ati “Abarwayi bose bo mu gihugu bakeneye ubu buvuzi baza mu bitaro bya Kanombe cyangwa muri CHUK gusa. Ibyo bituma iyo dukoze urutonde rw’uko bagiye baza usanga hari abamaze imyaka itatu cyangwa ine bategereje bataragerwaho”.

“Akenshi biterwa n’uko nk’umuntu uje wenda yarigeze gushya ku buryo inkovu imubuza kurambura akaboko cyangwa intoki, ibyo bitihutirwa kuko bitamwica. Ntabwo uwo ari we waherwaho mu gihe hari undi ufite kanseri ukeneye kubagwa, bigatuma rero bategereza igihe kirekire”.

Yongeraho ko abo bazaba barimo kwiga bazajya banavura kuko n’ubusanzwe ari abaganga babaga, bityo bikazatuma urwo rutonde rugabanuka, kuko nk’ubu ngo ruriho abasaga 400.

Dr Furaha kandi asobanura bimwe mu bikorwa muri ubwo buryo bwo kubaga butitabwagaho kera, ari na cyo gituma ababukora ari bake.

Icyumba gikorerwamo ubwo buvuzi
Icyumba gikorerwamo ubwo buvuzi

Ati “Ni ukubaga hagamijwe gusana ibyangiritse ku mubiri aho ari ho hose. Urugero nk’umuntu warwaye kanseri ku zuru, mu kumuvura dukata igice kirwaye cyangwa izuru ryose, bimutera ipfunwe rero, ari ho tumukorera ikimeze nk’izuru twifashishije umubiri we tukarimuteraho”.

Yavuze kandi ko bakora n’ibyo bita ‘Cosmetic surgery’, ngo ni mu gihe umuntu yifuza ko hari icyahinduka ku miterere ye ku gice cy’umubiri runaka, ngo kibe cyaba cyiza kurushaho, gusa ngo mu Rwanda ntibiritabirwa cyane.

Kwigisha abaganga bashya kandi ubwo buvuzi ngo ni ingenzi kuko bizaninjiriza u Rwanda amafaranga kubera ko hari abazajya baza gushaka iyo serivisi.

Ati “Abantu bakeneye izi serivisi barahari cyane kuko hari benshi bajyaga bajya kuzishakira hanze ndetse n’abo mu bihugu duturanye bazaza tubahe izo serivisi bityo u Rwanda rwinjize amadovise. Bivuze ko nitumara kuba benshi bizongera n’abatugana”.

Uretse abo baganga bazigishwa mu rwego rwa COSECSA, ngo n’abo muri za kaminuza bazajya bigishwa ubwo buvuzi, ku buryo bazajya bafata nibura babiri buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka