Ubuke bwa ‘Isange’ butuma hari abahohoterwa ntibafashwe byihuse

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibigo bya Isange one stop center bikiri bike bigatuma hari abahohoterwa batabigeraho vuba ngo bafashwe ibimenyetso bitarasibangana.

Umunyabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo
Umunyabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo

Byatangajwe kuri uyu wa 8 Mutarama 2019, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe inzego zitandukanye zifasha uwahohotewe kubona ubutabera, hagamijwe kubongerera ubumenyi ngo bajye bakora neza kurushaho akazi kabo.

Abahuguwe ni abaforomo bo ku bigo nderabuzima, abagenzacyaha, abapolisi n’abafasha mu by’amategeko bo mu turere (MAG), bose bakaba ari 115 bo mu cyiciro cya mbere ariko ayo mahugurwa akazasozwa hahuguwe abantu 1122.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko kuba Isange zikiri nkeya ari ikibazo ku bahohoterwa ari yo mpamvu zigiye kongerwa.

Yagize ati “Isange one stop center zitanga serivisi neza ariko turacyafite ibibazo by’abahohoterwa ntibamenye aho ziri kuko zitabegereye, kandi ubundi ubutabazi butangwa bugira akamaro iyo butanzwe hakiri kare. Icyo gihe ibimenyetso biba bikigaragara, bigasigasirwa n’uwahohotewe akitabwaho”.

Amahugurwa bahawe ngo azatuma barushaho kwita ku bahohoterwa
Amahugurwa bahawe ngo azatuma barushaho kwita ku bahohoterwa

“Ku bigo nderabuzima rero byose mu gihe gito izo serivisi zihabwa abahohotewe zigiye gutangira kuhatangirwa kandi byo byegereye abaturage. Ibyo bizatuma ikibazo kimenyekana hakiri kare bityo no mu rwego rw’ubugenzacyaha bikurikiranwe vuba n’abakoze icyaha babe bafatwa”.

Ibyo ngo bizashoboka kuko abakorera kuri urwo rwego barimo guhugurwa bose, bityo uzabagana wese azajye ahita ahabwa serivisi aho kumwohereza ahandi nk’uko byakorwaga.

Bamwe mu bahuguwe na bo bemeza ko hari byinshi bahungukiye bizabafasha mu kazi kabo, nk’uko umwe mu bagenzacyaha, Kayirangwa Madina yabitangaje.

Ati “Aya mahugurwa atwongereye ubumenyi n’imbaraga bizadufasha kurwanya ihohoterwa nubwo dusanzwe tubikora, bityo abakora biriya byaha bahanwe ari benshi. Twungutse byinshi k’uburyo bwo gufata umwana wahohotewe, nta kumubwira nabi kuko aba yahungabanye”.

Gerald Bizimana na we avuga ko kuba bahuguwe ari ingirakamaro kuko bemerewe kuzajya batanga servisi ubundi zatangirwaga ku bitaro.

Ati “Twebwe ku bigo nderabuzima ibibazo by’ihohoterwa byajyaga bitugeraho tukabyohereza ku bitaro bikuru ariko ubu tugiye kuzajya duhita tubafasha. Nk’ubu dushobora guha umwana wahohotewe imiti imurinda kwandura SIDA n’ituma adasama, bityo ibindi bigakurikiranwa ariko iby’ibanze byarangiye”.

Kalihangabo yakomeje asaba abana, abyeyi n’Abanyarwanda muri rusange gucika ku muco wo guhishira abahohotera abana, ahubwo batange amakuru bityo bafatwe bahanwe.

Kuri ubu mu Rwanda hari ibigo bya Isange one stop center 49, bikaba biteganyijwe ko biziyongera nibishyirwa kuri buri kigo nderabuzima bikazatuma abahohoterwa babona ubutabera bwihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka