Perezida Kagame ntiyumva abayobozi bategera abaturage

Perezida Kagame avuga ko atumva abayobozi bategera abaturage ngo baganire ku bireba igihugu ari ho haturuka ko haje ubashuka byamworohera kuko ababwira ko ari we ubitayeho.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabirite Kongere ya FPR
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabirite Kongere ya FPR

Yabivuze kuri uyu wa 22 Ukuboza 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragari kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi, aho yagarutse ku mutekano, imiyoborere, imibanire y’u Rwanda n’amahanga n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ritagerwaho nta mutekano kandi ko uhera ku muturage ari yo mpamvu yo kumwegera.

Yagize ati “Hari aho uzajya mu giturage ugasanga nta bayobozi babona, batanabazi. Ubwo iyo hagize uza, aho yaba aturutse hose akababwira ko ari we ubatekereza kurusha uko abayobozi babo babatekereza, baramwemera kuko ari we baba babonye akababwira ko ari we ubitayeho”.

“Abayobozi ko turi hano, twasobanura gute uko tutegera abaturage dushinzwe ngo tubumve na bo batwumve kuko ari ho umutekano ushingiyeho”.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga, aho yavuze ko hari abaturanyi bavangira u Rwanda.

Ati “Mu mateka hari abantu bagiye batuvangira bitewe n’amateka yacu ariko tukagerageza ngo tubane neza ahubwo tukabana neza n’abakure kurusha abo duturanye. Hari abaturanyi babiri bo mu karere batatwifuriza ineza ariko na bo tuzareba uko tubagusha neza”.

Arongera ati “Ibyo ariko ntibikubuza kubaka ubushobozi kugira ngo nibitagenda neza harebwe ikindi cyakorwa”.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko icyifuzo ari uko abantu babana neza, ko ineza ari yo u Rwanda rushyize imbere.

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyokoko abayobozi nibegere abaturage babatege amatwi bumve ibyifuzo byabo kukonibo iterambere rishingiyeho.

nkubito john yanditse ku itariki ya: 23-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka