Ibigo by’amashuri birindwi byari byabujijwe gutangira byakomorewe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahinduye icyemezo yari yafashe cyo gufunga amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro atari yujuje ibyangombwa. MINEDUC yasanze bishoboka ko ibituzuye byazatunganywa ariko abana biga.

Minisiteri y'Uburezi iyoborwa na Dr Eugene Mutimura yakomoreye amashuri yari yarafunzwe
Minisiteri y’Uburezi iyoborwa na Dr Eugene Mutimura yakomoreye amashuri yari yarafunzwe

Byatangajwe kuri uyu wa 9 Mutarama 2019, ubwo MINEDUC yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kigamije kuvuga ku itangira ry’amashuri riteganywa ku wa 14 Mutarama 2019.

Ayo mashuri yari yafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA), bikaza kugaragara ko hari amwe atari yujuje ibyangombwa bikenerwa muri ayo mashuri ngo atange uburezi bwuzuye.

Gukomorera ayo mashuri ngo byatewe n’uko abayobozi bayo bakomeje gutakamba basaba ko atafungwa, ndetse na MINEDUC iza gusanga nta rindi genzura yakoze nyuma y’iryo mu Ukwakira 2018 ngo irebe uko bimeze.

Icyakora ayo mashuri yose yahawe igihe cy’ukwezi kumwe kugira ngo abe yujuje ibisabwa, nyuma yaho MINEDUC ikazakora irindi genzura ikabona kugira ibindi byemezo yafata imaze kubona uko ahagaze.

Minisitri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura yanagarutse kandi ku bigo byongera amafaranga y’ishuri uko byishakiye, asobanura ko ibyo bidakwiye.

Yagize ati “Hari ibigo bizamura amafaranga y’ishuri cyane ku buryo tubyihoreye gutyo ayo mashuri yazigwamo n’abishoboye gusa. Ibyo rero ntabwo Politiki y’u Rwanda ibishaka.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ikigo cyongere amafaranga kigomba kubimenyesha akarere kakagikorera igenzura, kakanemeza koko niba iryo zamuka rikenewe kuko ngo bitumvikana ukuntu ikigo cyazamura amafaranga Leta itabizi kandi hari ayo ikigenera buri mwaka.

Ibyo bigo byari byafunzwe ni ibi bikurikira :

1. Solidarity Academy/Nyarugenge
2. Karongi TVET School/Karongi
3. Nyarugunga TVET School/Kicukiro
4. Kigali TVET School/Gasabo
5. Kigali International College/Gasabo
6. College Baptiste de Ngarama (COBANGA)/Gatsibo
7. Horizon Technical School/Nyarugenge

Inkuru bijyanye :

Ibigo birindwi byigisha imyuga ntibizafungura kubera kutuzuza ibisabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka