Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo, abibutsa ko ari cyo cyabuze mu Banyarwanda kuva kera, bigahembera ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu (...)
Ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) na Rwanda Shoseikan, kuri uyu kane tariki ya 20 Ukwakira i Kigali hatangiye amahugurwa y’iminsi ine agenewe abakinnyi n’abatoza b’umukino wa karate mu Rwanda.
Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, muri federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda “FERWAKA” bateguye amahugurwa y’abakinnyi y’iminsi ibiri agamije gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.
Ku Cyumweru mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, hasojwe amahugurwa y’abana bakina karate basaga 214.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo bagera kuri 67 bitabiriye umukino wa Karate mu gihe cy’ibiruhuko, bakoreye imikandara bava mu cyiciro bajya mu kindi, abitwaye neza bahabwa n’imidari.
Ishuri ryigisha umukino wa karate cyane ku bana bato ‘The champions Sports Academy’ ryazamuye mu ntera abana 95 bava ku mikandara imwe bajya ku yindi.
Abana 44 bakina umukino wa Karate babarizwa muri ‘The Champions Sports Academy’, ishami riri i Ntarama mu ishuri rya Rwanda Christian Children School, bazamuwe mu ntera.
Ishuri ry’abana ry’umukino wa Karate rimaze kumenyerwa mu gutoza no guteza imbere uwo umukino, The Champions Academy, ryongeye gutegura imikino mu biruhuko nyuma y’uko abana bavuye ku mashuri, banazamura intera y’abagera kuri 34 muribo.
Ishuri rimenyerewe cyane mu kwigisha umukino wa karate rizwi nka ‘The Champions Karate Academy’, ryafunguye ishami rizigisha n’indi mikino abana, kuri hoteli La Palisse Nyandungu.
Abanyeshuri bigishijwe umukino wa Karate na Maitre Sinzi Tharcisse bamushimiye uruhare n’ubutwari yagize akarokora Abatutsi barenga 118 muri Jenoside bamugabira inka mu rwego rwo kumushimira.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba uzwi ku izina rya Karate yitwaye neza mu marushanwa ahuza amakipe y’ibihugu bihuriye mu muryango w’Akarere k’Iburasirazuba bwa Afurika (EAPCCO).
Ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntagengwa John yasuraga Lions Karate Club, ikipe y’umukino wa Karate yo mu Mujyi wa Kigali, ikora imyitozo yayo ku Cyumweru, yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo bakigurira ibikoresho nkenerwa mu mukino wabo badateze amaboko kuri (...)
Igihugu cy’u Buyapani gifite umuco wo gushimira abagira uruhare rwo kwimakaza umuco w’u Buyapani mu bihugu by’amahanga.
Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, ryashyikirijwe impano y’ibibuga bikorerwaho imyitozo bikanakinirwaho amarushanwa bizwi nka Tatami, bifite agaciro ka Miliyoni 56 y’amafaranga y’u Rwanda. (67,372 USD)
Impuguke eshatu zo mu Buyapani zifite ubunararibonye mu mukino wa Karate, ziteganijwe mu Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Nzeli 2018, aho zizaba zije kurushaho kuzamura ireme ry’uwo mukino mu Banyarwanda ndetse no kubazamura mu Ntera.
Mu marushanwa Nyafurika y’ingimbi ndetse n’abakuru (Junior & senior) yaberaga mu Rwanda, Ndutiye Shyaka Maic Umunyarwanda wakinnye mu batarengeje ibiro 53, yatsinze umunya Misiri ku mukino wa Nyuma, ahita yegukana umudari wa Zahabu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku isi Antonio Espinos.
Bwa mbere mu mateka, ibihugu birenga 20 byo muri Afurika bigiye kwitabira irushanwa ry’Afurika rizabera mu Rwanda guhera ku wa Kabiri tariki ya 28 Kanama 2018.
Mu marushanwa Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 18 ari kubera mu gihugu cya Algerie, Umunezero Jovia umukobwa umwe, wari uhagarariye u Rwanda mu cyiciro cyo kurwana (Kumite), abaye uwa kabiri yegukana umudari wa Feza (Argent).
Mu marushanwa Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 18 ari kubera mu gihugu cya Algerie, Niyitanga Halifa wari uhagarariye u Rwanda mu cyiciro cyo kurwana (Kumite), yegukanye umudari wa Gatatu ( Bronze cyangwa Umuringa), atsinze uwitwa Obissa David wo muri (...)
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate , Nkoranyabahizi Noel aratangaza ko abakinnyi batatu azaserukana mu marushanwa Nyafurika y’abatarengeje imyaka 18 azabera muri Algerie, nta kabuza bazitwara neza bakegukana imidari.
Ikpe ya Lions mu mukino wa Karate, ni imwe mu makipe yitwaye neza mu mpera z’iki cyumweru mu irushanwa ryitwa Ambassador’s Cup
Karenzi Manzi Joslyn wahize abandi mu bizami bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2017, ahamya ko umukino wa Karate akina wagize uruhare rukomeye mu ntsinzi adahwema kugira mu masomo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu mu mukino njyarugamba wa Karate Nkuranyabahizi Noel avuga ko urwego rwa Karate rushimishije ariko ngo ibijyanye no kwiyerekana (Kata) haracyarimo ikibazo.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate muri Afurika UFAK, ryemereye u Rwanda kuzakira amarushanwa Nyafurika y’umukino wa Karate mu bakuze ndetse n’abakiri bato (senior&Junior), ateganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2018.
Ikipe ya MAMARU Karate Do yitoreza i Kigali mu Karere ka Kicukiro, yahize izindi kipe zarushanwaga mu mikino yo kwibuka ku nshuro ya 23, abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Karate bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mwizerwa Dieudonné Umunyarwanda wari usanzwe ari umwe mu basifuzi bemerewe gusifura amarushanwa ya Karate ku rwego rwa Afurika , ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yatsinze ikizami kimwemerera kuba Umusifuzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wemerewe gusifura amarushanwa yo ku rwego (...)
Nkuranyabahizi Noel utoza ikipe y’Igihugu ya Karate, avuga ko iyo umwana atangiye gukina Karate akiri muto, bimufasha gukurana ikinyabupfura.
Ngarambe Vanilly na Ntungane Emery bakinira ikipe y’igihugu ya Karate, ntiborohewe n’amarushanwa yo ku rwego rw’isi.
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Karate, ni imwe mu zabonye imidali myinshi mu irushanwa ryabereye i Kigali muri iki cyumweru