Ibinyabiziga bihererekanywa ku munsi byikubye inshuro hafi enye

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) butangaza ko kuva bwasohora itangazo risaba abahererekanyije ibinyabiziga batarahinduza kubikora bagashyiraho n’itariki ntarengwa, ababikora bikubye inshuro hafi enye ku munsi.

Byatangajwe kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, umunsi icyo gikorwa cyatangiye ku wa 16 Ukuboza 2018 cyagombaga gusorezwaho, ariko kikaza kongererwa iminsi kubera ko abakeneye iyo serivisi bari bakiri benshi kandi bagaragaza ko bagifite ibibazo bigomba kubanza gukemuka ngo babone bahinduranye ibinyabiziga byabo.

Ngo hahindurirwa ibinyabiziga bisaga 300 buri munsi
Ngo hahindurirwa ibinyabiziga bisaga 300 buri munsi

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’abasora bato n’abaciriritse muri RRA, Gayawira Patrick, avuga ko icyo gikorwa cyatumye abahererekanya ibinyabiziga (Mutation) biyongera bidasanzwe.

Yagize ati “Kuva iki gikorwa cyatangira dukora mutations zigera muri 300 buri munsi mu gihe mu minsi isanzwe inyinshi twakoraga zitarengaga 80. Ibyo bituma hari abatinda hano bitari ngombwa kuko bakagombye kuba barabikoze kare”.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko iyo abantu bahererekanyije ibinyabiziga haba mu buryo bw’ubugure cyangwa bw’impano, mutation ikorwa mu gihe kitarenze iminsi umunani.

Gayawira kandi agaragaza zimwe mu ngaruka ziterwa no kudahinduza abanditsweho ibinyabiziga mu nzira zemewe n’amategeko mu gihe habayeho kubihererekanya.

Ati “Nk’iyo habaye kugurisha ikinyabiziga gifite umwenda w’imisoro, kuyishyuza biragorana kuko nyirukugurisha atabyitaho bigahombya Leta. Uwaguze na we aba afite umutungo utari uwe kuko utamwanditse, ibyo bituma haba amakosa mu bitabo byacu by’abasora kuko dufite imibare y’abatunze ibinyabiziga itariyo”.

Abakira abantu muri RRA bahuye n'akazi gakomeye
Abakira abantu muri RRA bahuye n’akazi gakomeye

Ndayisaba Evariste umaze iminsi itatu atarabasha guhinduranya n’uwo baguze imodoka, avuga ko atazongera kubitinza kuko bimuhaye isomo.

Ati “Naturutse i Rwamagana nzi ko ari ibintu bihita birangira none maze iminsi itatu kandi n’ubu sinizeye ko birangira. Iyi minsi yose ntacyo ndimo kwikorera, icyakora ninongera kugura cyangwa kugurisha ikinyabiziga nzajya mpita nkora mutation kuko ibi bimpaye isomo, sinajyaga mbyitaho”.

Undi ati “Jyewe naguze imodoka n’umuntu wayiguze n’undi batarahinduye, byarangoye cyane kuko nabanje kujya gushaka uwo wa mbere ntanazi ngo aze tubikorane kuko ari we yanditseho. Si byiza rero gutinza iki gikorwa kuko gikururira ingaruka uguze bwa nyuma”.

Uretse ikibazo cyo gutinda ku mirongo, hagaragaye ikibazo cy’abantu bagura imodoka maze uwagurishije akava mu gihugu cyangwa akitaba Imana mbere y’uko bahinduza.

Abantu ni uruvunganzoka kuri RRA
Abantu ni uruvunganzoka kuri RRA

Kuri iki kibazo Gayawira yagize ati “Iyo bigenze uko mwegera inzego z’ibanze zikabaha ibya ngombwa bitanga amakuru kuri nyakwigendera cyangwa utakiri mu gihugu. Mushobora kandi kwiyambaza Polisi y’igihugu, hose byanze mukajya mu rukiko rukabiha umurongo bikarangira”.

Kuva iki gikorwa cyatangira ngo hamaze gukorwa ihereekanya ry’uburenganzira ku modoka (mutations) zigera ku 3000, RRA Ikaba yongereye igihe aho kurangira kuri uyu wa 16 kikazarangira ku ya 31 Mutarama 2019, abazaba batarabikoze muri icyo gihe cyatanzwe ngo hakaba hari ibyemezo bizabafatirwa bishobora kuba n’ibihano.

Gayawira Patrick, Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ry'abasora bato n'abaciriritse muri RRA
Gayawira Patrick, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’abasora bato n’abaciriritse muri RRA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka