Uruganda rwa Kinazi rugiye kubona amasoko atatu akomeye muri Amerika

Uruganda rwa Kinazi rukora ifu y’imyumbati ruremeza ko rugiye kubona amasoko atatu akomeye yo muri Amerika muri Leta za California, Colorado na Oregon mu rwego rwo kongera abakiriya banini.

Uruganda rwa Kinazi rugiye kubona amasoko akomeye muri Amerika
Uruganda rwa Kinazi rugiye kubona amasoko akomeye muri Amerika

Byatangajwe n’umuyobozi w’urwo ruganda, Nsanzabaganwa Emile ku wa gatatu taliki 16 Mutarama 2019. Nsanzabaganwa yanasobanuye ko urwo ruganda rwahawe icyemezo cyo gucururiza ifu yarwo ku masoko ya Amerika muri rusange, gitangwa n’ikigo ‘US Food and Drugs Administration’.

Icyo cyemezo ngo gitangwa buri mwaka nyuma y’igenzura rikorerwa ibyoherezwayo, ngo kikaba ari ikintu cyiza kuri urwo ruganda nk’uko Nsanzabaganwa abivuga.

Agira ati “Ibi biduha icyizere ko isoko ryose ryaboneka muri Amerika twahita turigezaho ibicuruzwa nta yindi mbogamizi. Bivuze ko n’umuntu wajya muri iyo bizinesi atagira impungenge n’imwe kuko isoko rifunguye”.

“Abo turimo kuganira bafite inganda z’imigati bakunze ifu yacu cyane cyane ko inabikika igihe kirekire kigera ku myaka itatu ndetse ikaba inujuje ubuziranenge. Ni ikintu rero gitanga icyizere ku hazaza h’uruganda rwacu”.

Emile Nsanzabaganwa, umuyobozi w'uruganda rwa Kinazi
Emile Nsanzabaganwa, umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi

Urwo ruganda rwazamuye umusaruro warwo kuko ubu rurimo gutunganya Toni 30 ku munsi, bikaba ari byo bizarufasha guhaza ayo masoko yo muri Amerika, kuko ruteganya ko rwaba rwoherejeyo hagati ya Toni 500 -1000 z’ifu mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Nsanzabaganwa kandi avuga ko urwo ruganda runacuruza ifu nyinshi ku isoko ry’u Rwanda ndetse rukaba runateganya kuyigabanyiriza igiciro.

Ati “Ku isoko ry’u Rwanda tuhagurishiriza Toni ibihumbi 81 ku mwaka. Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka turateganya kugabanya igiciro, ikilo kikava ku mafaranga y’u Rwanda 650 kikagera kuri 400, ngatekereza ko ari yo fu izaba ihendutse”.

Urwo ruganda rwatangiye gukora muri 2012, ubu ruha umuhinzi amafaranga 90 ku kilo cy’imyumbati aruzanira, ariko ngo rukaba ruteganya mu gihe cya vuba kuzamura icyo giciro rukazajya rubaha 100 ku kilo, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi warwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka