Nyarugenge: Mu miryango 30 ikora ibijyanye n’amategeko itatu gusa niyo izwi

Mu karere ka Nyarugenge ngo hari imiryango itari iya Leta igera kuri 30 ikora ku birebana n’amategeko ariko hakaba hari hazwi itatu yonyine indi ngo igakora mu buryo butazwi.

Biyemeje guca akajagari mu mikorere y'imiryango ikora ibijyanye n'ubutabera
Biyemeje guca akajagari mu mikorere y’imiryango ikora ibijyanye n’ubutabera

Byatangarijwe mu nama yahuje iyo miryango na Komite mpuzabikorwa by’ubutabera mu karere (JRLOS) ndetse na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), kuri uyu wa 11 Mutarama 2019, hagamijwe kunoza imikorere ngo ako kajagari gacike bityo n’umusaruro ugaragare.

Umuhuzabikorwa mu by’ubutabera muri Nyarugenge, Gasana Rwangeyo Désiré, avuga ko igikenewe ari imikoranire isesuye hirindwa gutatanya imbaraga kandi na raporo zigatangwa.

Ati “Igikenewe ni uguhuza ibikorwa, tukamenya abafashijwe mu by’amategeko niba ibibazo byabo byarangiye cyangwa bigihari. Bitabaye uko usanga nakira abakiriwe n’abandi kandi inama dutanga ari zimwe, turashaka ko ibyo bivaho haboneke umurongo w’imikoranire n’umusaruro ugaragare”.

Anastase Nabahire, Umuhuzabikorwa w'ubunyamabanga bw'urwego rw'ubutabera muri MINIJUST
Anastase Nabahire, Umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri MINIJUST

Yongeraho ko ibyo bizaca kwicucika hamwe kw’iyo miryango cyane cyane mu mirenge y’umujyi, yerekezwe n’ahandi kuko abakeneye ubufasha mu butabera baba ari benshi.

Umwe mu bakuriye iyo miryango, Mwananawe Aimable, uyobora uwitwa Ihorere Munyarwanda (IMRO), yemeza ko gukorera hamwe bigabanya ibibazo by’abaturage bihora bizenguruka inzego.

Ati “Inzego zitandukanye zikora byinshi mu gukemura ibibazo by’abaturage, ariko iyo nta mikoranire usanga hari ibikemuka bikomeza kuzenguruka. Ni byo bituma iyo Perezida yagiye mu karere runaka uhasanga imirongo y’ibibazo ukibaza niba nta nzego zihasanzwe zabikemura”.

Avuga kandi ko ubwo bufatanye ari bwo buzaca ibyo bibazo noneho abantu babone n’umwanya wo gukora ibibateza imbere aho guhora bazenguruka ngo barashakisha ubutabera.

Anastase Nabahire, Umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri MINIJUST, yemeza ko ari byiza ko iyo miryango igaragaza ibyo ikora kuko yunganira Leta.

Ati “Ni ngombwa kugaragaza ibyo bakora kuko akenshi izo gahunda zunganira Leta bityo hakabaho kuzuzanya muri serivisi duha abaturage. Iyo rero bahuje intumbero, intego na bimwe mu bikorwa, bituma bajya inama bakanagira inama Leta bityo buri wese agakora neza”.

Iyo nama yateguwe na IMRO n’indi miryango bafatanyije mu guteza imbere gahunda z’ubutabera irimo HDI, Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ku buzima na GHLID, ikaba yaranitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bo muri Nyarugenge n’abandi bakora mu by’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka