Tuganirize abana iby’imyororokere ntacyo duciye iruhande - Minisitiri Nyirahabimana
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Solina, arahamagarira ababyeyi kuganiriza abana iby’ubuzima bw’imyororokere ntacyo basize kuko bibarinda abababeshya.

Yabibakanguriye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2018, ubwo yari mu nama n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho bibanze ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda ndetse bakanarebera hamwe icyakorwa ngo bikemuke bityo imiryango ibeho neza.
Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko mu bibazo biri mu miryango harimo ko ababyeyi bihugiyeho ntibahe abana umwanya ngo babaganirize ari byo bibaviramo guhohoterwa.
Yagize ati “Ndasaba ababyeyi ko dushaka igihe, tukaganiriza abana bacu, tukababa hafi, tukabigisha cyane cyane iby’ubuzima bw’imyororokere. Kutabimenya ni byo bibashyira mu bibazo byo guhohoterwa baterwa inda, tugashira amanga ntitugire ibyo dutinya kuko bitabaye ibyo bahura n’abababeshya”.
Arongera ati “Ndakangurira inzego zose ariko by’umwihariko ababyeyi kurera abana babo bashingiye ku ndangagaciro nyarwanda z’umuco wacu kuko ari zo zasigasiraga umuryango”.
Yavuze ko ibindi bibazo ahanini ari ubwumvikane buke mu miryango imwe n’imwe buturuka ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge bigatuma hari abahora barwana bagakura umutima abana, agasaba inzego zitandukanye guhagurukira kubirwanya.
Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana, yavuze ko urwego akuriye rugira uruhare mu gusigasira umuryango, ari yo mpamvu ngo kimwe n’izindi nzego bahagurukiye abasambanya abana.

Ati “Dukangurira abagize umuryango kwirinda ibyaha ariko icyo twahagurukiye cyane ni ikibazo cy’abahohotera abana bato babatera inda. Umwana agomba kurerwa agakura, akiga, ntabwo agomba gusambanywa, abakora ibyo ntabwo tuzabihanganira, ni ukubashyikiriza inkiko bakabiryozwa”.
Yakomeje avuga ko iyo hari ibyaha byavutse mu muryango, icya mbere bakora ari ukureba uko byakosoka abashakanye bagakomeza kubana neza aho kwihutira mu nkiko kuko ngo umuryango ari ryo reme ry’igihugu.
Senateri Perine Mukankusi we yagarutse ku bantu bize ariko baba badafite amakuru y’ibibera mu miryango kubera ko hari ibikorwa batitabira mu midugudu batuyemo.
Ati “Hari ikibazo cy’abasirimu cyangwa intiti cyane cyane z’abagabo bahora bafite ibibahugije ntibagire aho bahurira n’ubukangurambaga ku by’umuryango. Umugoroba w’ababyeyi ntibawuzamo ngo baba bafite izindi nshingano zikomeye zitabaha umwanya”.
“Abo ni bo bakagombye kuba ba ambasaderi b’izo gahunda none na bo nta makuru baba bafite. Abaturage bo hasi nibura batanga ubuhamya bw’ibibazo bafite mu miryango bikaba byagira igaruriro ariko abandi n’iyo bigaragaye birukankira mu nkiko, abo na bo bakagomye kugerwaho.
Yongeyeho ko icyo ari ikibazo gikomeye kiri mu bituma imiryango isenyuka ari yo mpamvu na cyo ngo cyakagombye guhagurukirwa.
Urukiko rw’ikirenga ruherutse gutangaza ko imanza z’ubutane zikomeje kwiyongera kuko zikubye inshuro 60 mu myaka itatu ishije, ari yo mpamvu ngo imiryango igomba kwegerwa ikagirwa inama.
Ohereza igitekerezo
|