Ese ikoranabuhanga rivumburwa n’urubyiruko rirengera he?

Benshi mu rubyiruko rusoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagaragaza imishinga myiza y’ikoranabuhanga, ikamurikwa igashimwa ariko nyuma ntumenye irengero ryayo.

Imwe muri iyo mishinga ni nk’uwakozwe na Olivier Mugiraneza muri 2016, aho yakoze icyuma gicuruza amata mu buryo bw’ikoranabuhanga nta muntu ugikoresha, umushinga yise ‘Kozaho ushire inyota”.

Uwashakaga amata yagombaga gushyira ahabugenewe igiceri cya 50 cyangwa 100 akabona amata bihwanye, ariko cyari gifite n’ikoranabuhanga ryo gukoresha amakarita ariho amafaranga, kigakuraho ayo nyirikarita ashaka maze kikamuha amata bihwanye.

Mugiraneza Olivier amurika icyuma yakoze gicuruza amata mu buryo bw'ikoranabuhanga
Mugiraneza Olivier amurika icyuma yakoze gicuruza amata mu buryo bw’ikoranabuhanga

Undi mushinga ni uwa Rutikanga Fiston, wakoze akuma gashyirwa mu modoka kakazajya kabuza umushoferi wasinze kuyitwara kuko katamwemerera ko ayatsa mu gihe kabonye ko ikigero cya ‘alcool’ afite mu mubiri kirenze icyo yemerewe, ndetse yananywera mu modoka ayitwaye akarenza igipimo ikazima.

Hari kandi abanyeshuri bakoze akagare k’abafite ubumuga bw’ingingo kadasaba ukariho gusunika ndetse n’ibijyanye n’amashanyarazi aho amatara yakirizwa kure cyangwa akiyatsa bitewe n’uko ikirere kimeze n’ibindi.

Ba nyiri iyo mishanga bavuga ko akenshi ikibazo bahura na cyo ari icy’amikoro kuko iba ari imishinga isaba amafaranga menshi kugira ngo ibyo bakora bibashe gukurura abaguzi.

Mugiraneza Olivier wakoze icyuma cy’ikoranabuhanga gicuruza amata, ubu yabonye akazi muri Zipline ariko ngo umushinga we ntiyawuretse ahubwo arimo kwitegura kongeramo irindi koranabuhanga.

Agira ati “Iyo ukirangiza kwiga biba bigoye kugira ngo ubone amafaranga yagufasha gushyira mu bikorwa umushinga wawe ari yo mpamvu usa n’uwaburiwe irengero mu gihe umuntu agishakisha. Umushinga wanjye ndacyawukomeyeho, hari n’irindi koranabuhanga ngiye kongeramo”.

Iyo haje ubu butumwa imodoka ntiyaka kuko uwari ugiye kuyitwara yasinze
Iyo haje ubu butumwa imodoka ntiyaka kuko uwari ugiye kuyitwara yasinze

“Kubera ko nabonye akazi muri Zipline, hari ubundi buhanga nahigiye kandi ngerageza no kwizigamira kugira ngo nzabyutse umushinga wanjye. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo nzamurika cya cyuma gicuruza amata cyongewemo irindi koranabuhanga ubundi nkagishyira ku isoko kuko hari abahora babimbaza”.

Rutikanga Fiston wakoze akuma kabuza umushoferi gutwara yasinze, na we ngo arimo gushakisha ahava inkunga ngo umushinga we awunononsore.

Ati “Ndacyarimo gushaka abantu twafatanya, bagashora amafaranga mu mushinga wanjye mu gihe Banki zitaranguriza kuko ntabibasha jyenyine. Gusa abo bose nta kintu gifatika turavugana, ahubwo nkaba nasaba n’inzego za Leta zibishinzwe kumfasha kugira ngo igitekerezo cyanjye kidapfa ubusa”.

Ntagengerwa Theonetse, umuvugizi wa gahunda ya Made in Rwanda mu Rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), yemeza ko icyo kibazo gihari ariko ko barimo gushaka uko cyakemuka.

Ati “Ubu ku bufatanye bwa PSF n’ikigo gikuriye iby’imyuga n’ubumenyingiro (RP), turimo gushaka uko hashyirwaho uburyo buhamye bwo gufasha urubyiruko ruhanga udushya. Tuzajya tubashakira abashoramari barebe ibyo bashoramo amafaranga bityo bigirire akamaro ba nyirabyo”.

Ntagengerwa umuvugizi wa Made in Rwanda
Ntagengerwa umuvugizi wa Made in Rwanda

“Nka Banki ya Kigali (BK) yarabitangiye aho ibaha inguzanyo zitagira inyungu, tuzashishikariza n’abandi kubyitabira. Ni gahunda ndende twihaye y’imyaka itanu, nkumva izavamo ikintu gifatika kizafasha urubyiruko kwiteza imbere cyane ko hari n’ishami rirushinzwe muri PSF”.

Umuhuzabikorwa wa gahunga ya NEP Kora wigire muri RP, Nzabandora Abdallah, avuga ko ubu batangiye gushyiraho ‘centres’ zo gukurikirana abahanga udushya mu ikoranabuhanga kugira ngo hatazongera kugira imishinga izimira, ahubwo ikagirira akamaro ba nyirayo.

Yongeraho ko hari na gahunda Leta yatangiye yo kugabanya ibituruka mu mahanga mu gihe hari ibindi nka byo bikorerwa mu Rwanda, aho yahereye ku myenda, bikazatuma iby’urwo rubyiruko bibona isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAHO NEZA NJYE MBONA IMPAMVU IMISHINGA Y’URUBYIRUKO EGENDA IGAHERA ARUKO NTA BUVUGIZI BUKOMEYE GAGIRA MURWEGO RW’IGUHU.

kazungu yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka