Umutekano 2018: Hari abagabye ibitero ku Rwanda bamwe babigwamo

Mu mwaka wa 2018 hagabwe ibitero bitandukanye ku Rwanda by’abagizi ba nabi byibasiye Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, hapfa abantu bamwe abandi barakomereka.

Perezida Kagame aganiriza ingabo z'u Rwanda
Perezida Kagame aganiriza ingabo z’u Rwanda

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abagizi ba nabi batabashije kumenyekana bateye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bica abaturage babiri babarashe abandi batandatu barakomereka.

Muri abo bakomeretse harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent na we warashwe ku ijosi, imodoka n’inzu yari acumbitsemo biratwikwa.
Abateye bivugwa ko bari bageze muri 30, banatwitse moto y’umuturage, barasahura banashimuta abaturage ubundi bahungira mu ishyamba rya Nyungwe.

Abagizi ba nabi batwitse imodoka ya Gitifu w'Umurenge wa Nyabimata
Abagizi ba nabi batwitse imodoka ya Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata

Uwo murenge wongeye guterwa mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018, abateye bari bitwaje imbunda aho batangiye barasa ariko nta muntu wapfuye, ahubwo ngo basahuye ibintu bitandukanye birimo amatungo magufi, imyenda n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga byabereyemo, Rubunda François, yavuze ko banashimuse abaturage babatwaje ibyo basahuye ariko nyuma baza kubarekura na none binjira muri Nyungwe.

Bamwe mu batwitse imodoka ku Cyitabi barivuganywe

Ku mugoroba wo ku wa 15 Ukuboza 2018, abantu batamenyekanye bateye mu Murenge wa Cyitabi muri Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo batwika imodoka eshatu zitwara abagenzi, abantu babiri bahasiga ubuzima na ho umunani barakomereka.

Ingabo z'u Rwanda zihora ziteguye kurinda igihugu n'abagituye
Ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye kurinda igihugu n’abagituye

Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugome, ingabo z’u Rwanda (RDF) zahise zikurikira abo bagizi ba nabi aho birukiye mu ishyamba rya Nyungwe zicamo batatu ndetse zinabohoza abaturage bari batwawe bunyago, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF, Lt Col Innocent Munyengango.

Abarwanyi icyenda ba ‘FDLR’ baguye mu gitero bagabye

Mu ijoro rishyira taliki ya 10 Ukuboza 2018, abantu batazwi bakekwaho kuba abarwanyi ba FDLR, bagabye igitero mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Busasamana mu Kagari ka Rusura ariko ntibyabahira kuko bane muri bo bahise bahasiga ubuzima.

Abaturage bo muri ako gace batangarije Kigali Today ko iyo mirwano yamaze hafi isaha yose humvikana amasasu, bagakeka ko yari FDLR yateye ituruka mu kirunga cya Nyiragongo cyo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuko ngo bitari bibaye ubwa mbere.

Umuvugizi wa RDF, Lt Col Innocent Munyengango, yemeje ko icyo gitero cyabaye ariko ko cyakomwe imbere n’Ingabo z’u Rwanda zinicamo bamwe.
Yagize ati “Mu bateye hahise hapfamo bane ndetse banahasiga n’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov”.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Col Muhizi Pascal, yatangarije abaturage mu nama y’umutekano yo ku wa 12 Ukuboza 2018, ko nyuma y’imirambo 4 yahise iboneka, haje kugaragara indi 5 y’abo barwanyi mu kibaya cya Congo, yose iba icyenda.

Icyo gitero ngo cyaguyemo n’abasirikare b’u Rwanda

Byatangajwe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa 14 Ukuboza 2018, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano.

Perezida Kagame yemeje ko muri icyo gitero haguyemo abasirikare ku ruhande rw’abakigabye, ariko ko no mu ngabo z’u Rwanda hari abapfuye nubwo nta mubare uhamye yagaragaje.
Yagize ati “Mbere ya byose ni uko ari byo, mu minsi ishize hari abantu bambutse umupaka baturutse muri RDC batera ingabo zacu. Hari abasirikare bacu nka babiri cyangwa batatu bapfuye, ariko ntabwo imibare yabo nyifite neza”.

Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda irimo kuvugana na RDC ngo hamenyekane amakuru y’impamo kuri icyo gitero, gusa ngo u Rwanda ntirujenjetse ku mutekano warwo.

Umutekano wo mu muhanda

Polisi y’igihugu ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ku wa 22 Ugushyingo 2018 yatangije gahunda yo gusiga irangi ry’umutuku n’umweru mu mirongo yo mu mihanda ya Kigali, aho abanyamaguru bambukira.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko ubu noneho imirongo itukura ahambukira abanyamaguru igaragarira neza utwaye ikinyabiziga ku buryo ntawe ukwiye kongera kuhagongera umuntu kuko mbere ngo bitwazaga ko iyari isanzwe itagaragaraga neza. Guhindura amabara y’imirongo yambukiramo abanyamaguru ngo bizatuma impanuka zo mu muhanda zigabanuka.

Hafashwe abasinzi n’abajura

Polisi y’igihugu mu minsi ya Noheli yafashe abantu batwaye imodoka basinze bakora impanuka, aho hari uwagonze umunyamaguru agapfa na ho umugore umwe agonga imikindo ine muri Kigali.

Abandi bafashwe ni abajura bibye ibikoresho byo mu rugo, hakaba kandi hirya no hino mu gihugu harafashwe mu bihe bitandukanye ibiyobyabwenge byinjijwe mu gihugu birangizwa ababifatanywe bashyikirizwa ubutabera.

Polisi yafashe abakoze impanuka z'imodoka kubera gutwara basinze
Polisi yafashe abakoze impanuka z’imodoka kubera gutwara basinze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

This world is mad.Kuki watera igihugu cyawe?Kuki wagaba ibitero ukica abantu Imana yiremeye mu ishusho ryayo?Kandi uzi ko nawe byaguhitana?Aho kurwana,Imana ishaka ko dukundana.Nubwo isi ikomeza kumera nabi kubera intambara ndetse ibihugu bikaba bikomeje gukora ibitwaro byarimbura isi,Imana yavuze ko izabitwika,igakura intambara ku isi hose.Byisomere muli zaburi 46 umurongo wa 9.It is a matter of time.

karake yanditse ku itariki ya: 30-12-2018  →  Musubize

u Rwanda ruratera ntiruterwa erega! n’abandi bazahirahira bashaka guhungabanya umutekano wacu bazabyicuza

Manzi yanditse ku itariki ya: 30-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka