100 bigishijwe gukora imyenda bahita batandukana n’ubushomeri

Abigishijwe gukora imyenda n’uruganda UFACO&VLISCO rubizobereyemo bahamya ko ubuhanga bahakuye bwatumye ruhita rubaha akazi bose bityo batandukana n’ubushomeri.

Bamwe mu barangije n'abayobozi bafata ifoto y'urwibutso
Bamwe mu barangije n’abayobozi bafata ifoto y’urwibutso

Byatangajwe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018, ubwo abo banyeshuri bize mu gihe cy’amezi atandatu muri gahunda ya NEP Kora Wigire, bahabwaga impamyabumenyi ku mugaragaro, igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyankazi, abayobozi n’abakozi b’urwo ruganda n’ababandi bafatanyabikorwa muri iyo gahunda.

Umwe mu bahawe impamyabumenyi, Chantal Mushimiyimana, ubusanzwe wiga muri kaminuza mu ishami ry’itumanaho, avuga ko yahisemo kubibangikanya no kwiga umwuga none ngo umufitiye akamaro.

Agira ati “Muri kaminuza nigaga ku manywa ariko numvise iby’uyu mwuga nahise mpindura niga ku mugoroba kugira ngo mbibangikanye. Ubu hano kwiga byararangiye uruganda ruhita rudusinyisha kontaro ku buryo ubu ndi umukozi kandi bimfitiye akamaro”.

Dr Munyakazi avuga ko urwo ruganda ruje ari igisubizo mu guca caguwa
Dr Munyakazi avuga ko urwo ruganda ruje ari igisubizo mu guca caguwa

Arongera ati “Ubu umushahara mpembwa utuma nikodeshereza inzu mbamo, kwibonera ibyo kurya, kwiyambika n’ibindi mu gihe wari umutwaro w’umubyeyi. Ni ikintu gikomeye nagezeho cyanashimishije umubyeyi wanjye kuko namuruhuye, ndashimira cyane uru ruganda kuko numva ntaho nzahurira n’ubushomeri”.

Uwimbabazi Rachel na we ati “Narangije kwiga ayisumbuye muri 2015, nta kazi nigeze mbona icyo gihe cyose. Ibyo nigiye hano ndumva ndamutse navuye muri uru ruganda nagenda hanze nkikorera, umwuga banyigishije ntiwatuma mba umushomeri”.

Abarangije ayo masomo bose bize ntacyo bishyuzwa, bakaba barize gukora imyenda itandukanye igurishirizwa ku isoko ryo mu Rwanda n’iryo hanze yarwo.

Umuyobozi w’urwo ruganda rufite inkomoko mu Bubirigi, Umurerwa Fabiola, avuga ko atiyumvishaga ko abo banyeshuri biganjemo urubyiruko bazamenya umwuga byihuse.

Ati “Twatangiye muri Gashyantare uyu mwaka, sinumvaga ko mu mezi atandatu gusa bazaba bari ku rwego bagezeho, ariko iyo ndeba ibyo bakora numva bimpesheje ishema. Ikindi kinshimishije ni uko 80% byabo ari abagore, bivuze ko batinyutse bikazabafasha kwiteza imbere”.

Dr Munyakazi, yavuze ko urwo ruganda ruje ari igisubizo mu gukomeza gahunda y’igihugu yo kwigira hagamijwe guca caguwa.

Ati “Ibyo uru ruganda rukora biri mu murongo wa Leta wo kwihesha agaciro duteza imbere iby’iwacu, iyi myenda bakora iraduha igisubizo kuri gahunda twatangiye yo guca caguwa mu Rwanda. Uyu mushoramari rero turamushyigikiye kuko adufasha kuzagera kuri iyo ntego”.

Kuri ubu urwo ruganda rukorera kuri Ste Famille mu mujyi wa Kigali, rufite abakozi 128 ariko intego ngo ni ukubongera bakaba 400 mu mwaka utaha kandi rukaba ruteganya kujya gukorera mu gace kahariwe inganda kuko aho rukorera ngo ari hato bikababera imbogamizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka