Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kugeza ubu, akarere gafite abayanduye benshi ari aka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali gafite 3,891 naho agafite bake ni aka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba gafite (...)
Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rumaze igihe rwubakwa mu Karere ka Bugesera, rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi mu bice byayaburaga cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, akaba yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Imvura yaguye ejo ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 mu masaha y’umugoroba yasenyeye abantu inangiza n’ibindi bikorwa byinshi mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ndetse no mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) cyatangiye gahunda yo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, birimo mudasobwa 6,150 n’ibindi bigenewe abakora igenzura mu mashuri, abayobozi b’ibigo, abarimu ndetse n’ibyo mu byumba by’ikoranabuhanga ‘Smart Classrooms’, byo mu mashuri abanza (...)
Hashize igihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19, icyakora nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruko, iyo gahunda irarangira kuri iki Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2020, ejo abantu bakozongera kugenda muri (...)
Mu ijoro ryakeye mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa Akagari ka Murambi, inkuba yakubise abana batatu bava inda imwe ibasanze mu nzu iwabo baryamye, umwe yitaba Imana abandi barahungabana.
Musenyeri mushya watowe wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, avuga ko mu mirimo mishya yashinzwe, iyogezabutumwa rishingiye ku buvandimwe ari ryo azakora.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umushoramari, Eric Duval, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Groupe Duval cy’Abafaransa.
Amwe mu mashuri yigenga ntiyabashije kubaka ibyumba by’amashuri bishya, bituma abana bongera kwicara uko byari bisanzwe mbere y’uko amashuri ahagarara bitewe n’icyo cyorezo bityo guhana intera bacyirinda ntibikunde.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko u Rwanda rwatumije miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 zihutirwa ku buryo zishobora kugera mu gihugu muri Gashyantare 2021.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yarahiriye kuyobora icyo gihugu, akaba yavuze ko azaba Perezida w’Abanyamerika bose.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka gutorwa, Joe Biden, ararahirira kuyobora icyo gihugu kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, bikaba biteganyijwe ko ahita yinjira mu biro bya Perezida ari byo byitwa White House. Ni na ho agomba gutura mu gihe cyose azaba akiyobora icyo (...)
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’icyo gihugu, Sibusiso Moyo, yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko mu bushakashatsi giherutse gukora bwarangiye mu cyumweru gishize aho bapimye abantu Covid-19 batomboza, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali abantu 12% banduye icyo cyorezo.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nibwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo rusanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abanyamaguru batandatu (6) bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda kuva ku itariki 4 kugeza kuri 14 Mutarama uyu mwaka.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibyangombwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako zitandukanye, ari bo bazirengera ingaruka mu gihe hagira inzu ishya biturutse ku mashanyarazi.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kiratangaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma mu gutanga mituweli y’uyu mwaka wa 2020-2021 uzarangira ku itariki ya 30 Kamena 2021.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) itangaza ko mu matora y’inzego z’ibanze azaba muri uyu mwaka, kandidatire zanditse ku mpapuro zitemewe ahubwo zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko mu barimu 34,000 basabye akazi mu minsi ishize, abagera ku 17,000 ari bo bagahawe bikaba biteganyijwe ko bazahita batangira gukora ku itariki ya 18 Mutarama 2021.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse n’ubw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), butangaza ko uyu mwaka abanyeshuri basabye kwiga muri ibyo bigo biyongereye cyane ugereranyije n’imyaka ishize, ngo bigaterwa ahanini n’impinduka mu byiciro (...)
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo imbuto za mbere ziturutse mu Rwanda zageze i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), zikaba zizacuruzwa na sosiyete ikomeye y’ubucuruzi ikorera muri icyo gihugu n’ahandi henshi ku isi ya ‘MAF Carrefour’.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko ibitaro bishya bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali bitangiye gukora vuba bifite ubushobozi buhanitse mu kuvura Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko hagikenewe abarimu ibihumbi 24,410 bagomba gushyirwa mu myanya kugira ngo abakenewe bose babe buzuye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’abanza bari bamaze igihe batiga, bazasubira ku ishuri ku ya 18 Mutarama 2021.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo no mu ndwara zo mu kanwa bemeza ko ku mezi atatu uruhinja rwagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa nubwo nta menyo ruba ruramera, kuko hari utwanda amashereka asigamo.
Polisi y’igihugu irasaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, aho ingendo zihuza uturere zitemewe, bityo ikaburira abafite ibinyabiziga batwara abantu ko bashobora kubihanirwa bikomeye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, avuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari ukugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo.
Mu Rwanda haherutse gushyirwaho ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority), bikaba byakorwaga n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (...)