Ubwo hasozwaga amahugurwa yahawe aba Ofisiye 45, agamije kongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’imikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi (Police Tactical Command Course), basabwe ko bayifashisha mu kunoza akazi kabo ko gucunga umutekano.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, abitwaje intwaro bagabye igitero ku biro by’Umukuru w’igihugu i N’Djamena habaho kurasana n’abaharinda, amakuru akavuga ko mu bateye 18 bahaguye ndetse n’umusirikare umwe w’igihugu.
Byiringiro Lague watandukanye n’ikipe ya Sandviken IF yo muri Suwede, yageze i Kigali yanga gusinyira Rayon Sports mu gihe ari yo yari yavuganye na we bwa mbere, ahubwo ahita asinyira Police FC umwaka n’igice.
Uko abatuye muri Kigali bagenda biyongera, ni ko umwuka mwiza wo guhumeka ugenda ugabanuka bitewe n’uko imyubakire n’ibindi bikorwa remezo bituma amashyamba atemwa, icyo kibazo kikaba kiri mu bituma inzego z’ubuvuzi zakira abarwaye indwara z’ubuhumekero benshi, kikanateza imyuzure ihombya benshi n’Igihugu muri rusange.
Ikibazo cy’amashyamba yagiye agabanuka mu Mujyi wa Kigali giteye inkeke, mu gihe abawutuye biyongera umunsi ku wundi kandi bakeneye umwuka mwiza wo guhumeka, icyakora ubuyobozi by’uyu mujyi bukomeje kongera imbaraga mu gutera ibiti mu guhangana n’icyo kibazo.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi, imijyi itandukanye yo mu gihugu irarimbishwa cyane, ari na ko byagenze ku mujyi wa Musanze, ukurura ba mukerarugendo b’imihingo yose.
Abahanga mu buvuzi n’abo mu bijyanye n’uruhererekane rutuma imiti igera ku bayikeneye, bemeza ko iyo idatanzwe mu buryo bwagenwe, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko igera aho ikananirwa kubavura.
Ndagijimana Emmanuel wize ikoranabuhanga mu bya mudasobwa (Networking), ahamya ko ibyo yize byatumye aba rwiyemezamirimo ndetse bikaba bimugejeje ku iterambere, ku buryo ashishikariza urubyiruko kurijyamo kuko ririmo akazi kenshi.
Umusore ufite imyaka 25 y’amavuko ufite virusi itera SIDA, avuga ko yagowe no kwiga amashuri yisumbuye, kuko yayize mu bigo bitanu bitandukanye, kubera kugorwa no gufata imiti.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), cyungutse ibitabo bibiri bikubiyemo indangagaciro ziranga Umunyarwanda, bizafasha abanyeshuri mu myitwarire yabo, bityo bakazakura ari Abanyarwanda bizihiye Igihugu.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afro Beat, Iyamuremye Jean Claude wamenyekanye nka Dr Claude, avuga ko nta gahunda afite yo kureka umuziki nk’uko hari abari batangiye kuvuga ko yawuretse, kuko yaherukaga gusohora indirimbo muri 2014.
Ikigo mpuzamahanga cyita ku mashyamba (FSC) cyiyemeje gushyigikira u Rwanda mu kongera ubukangurambaga, kugira ngo abaturage bumve banamenye amahame mpuzamahanga, mu guteza imbere imicungire irambye y’amashyamba bityo ibikoresho bikomoka ku biti by’u Rwanda bibe byajya ku isoko mpuzamahanga ari byinshi.
U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku ikoranabuhanga ritandukanye ryifashishwa mu buhinzi, hagamijwe kongera umusaruro wabwo bityo ikibazo cy’inzara yugarije abatari bake ku Isi kikaba cyakemuka.
Olive Namahoro ni umugore wo mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, ufite umugabo wakoraga akazi k’ubufundi katinjirizaga ikintu kigaragara uyu muryango bigatuma uhora mu bukene, ariko amahugurwa yahawe mu buhinzi yaje kumuhindurira ubuzima bituma n’umugabo we amugarukira, kuko mbere yabonaga ntacyo (…)
Ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego za Leta y’iki gihugu n’abahagarariye ibihugu byabo, bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30. Ni mu birori byuzuye akanyamuneza byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko igira iti (…)
Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, nka Ambasaderi ufite icyicaro i Abuja muri Nigeria.
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, Abanyarwanda baba muri Burkina Faso, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, ku (…)
Ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Niger n’inshuti zabo, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abandi, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka (…)
Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2024, Umuryango IBUKA Senegal ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, wateguye ikiganiro cyiswe ‘Igicaniro’, cyahuriyemo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri icyo gihgu, baganira ku mateka mabi ya Jenoside, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, by’umwihariko bagaruka ku (…)
Ku wa 13 Mata 2024, Ambassade y’u Rwanda muri Mozambique, yakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba byabereye ku cyicaro cya Ambasade, i Maputo, hakorwa n’urugendo rw’ibilometero 2.3, uhereye (…)
Ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta muri icyo gihugu, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko y’uyu (…)
Ku Cyumweru tariki ya 07 mata 2024, Ambassade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri Maroc n’inshuti zabo, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autism, buterwa n’ikibazo umwana aba yaragize ku bwonko bigatuma agira imyitwarire idasanzwe, ntabashe kuvuga mu gihe abandi bana batangirira kuvuga n’ibindi bimenyetso, bavuga ko ibyo bituma kubavuza cyangwa amashuri yabo bihenda cyane ku buryo ababasha kubyigondera ari mbarwa, (…)
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Nyarugenge, abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka ‘mukologo’, bakaba bari batwaye mu modoka amacupa yayo 924.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU I-9 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bafatanyije n’abaturage umuganda rusange wo gusukura isoko rya Sica II, riherereye i Bangui mu murwa mukuru (…)
Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 425, bagizwe n’abagera kuri 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), n’abandi 185 bakorera muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’indwara zo mu kanwa muri rusange, baributsa abantu gusuzumisha amenyo (checkup) nibura kabiri mu mwaka, bidasabye ko haba hari iryinyo rirwaye, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwayo, kuko ahura n’indwara zitandukanye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bikazatangira gukurikizwa ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024.
Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu, yiga ku buryo ibiciro byo guhamagarana kuri telefone byahuzwa, bityo bigahendukira abaturage ba buri gihugu ndetse bikanoroshya ubucuruzi hagati yabo.
Mu Karere ka Kirehe huzuye umuyoboro w’amazi, uzayageza ku baturage 8,621 bo mu Murenge wa Gahara, mu Tugari twa Butezi na Nyagasenyi bavomaga amazi mabi, icyo gikorwa kikaba kigezweho ku bufatanye n’umuryango WaterAid.