17% by’abafite virusi itera SIDA ntibari ku miti

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda 17% by’abafite virusi itera SIDA batari ku miti ngo kikaba ari ikibazo kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

17% bafite virusi itera SIDA ntibari ku miti
17% bafite virusi itera SIDA ntibari ku miti

Byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2018, yahuje abayobozi muri Komisiyo nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego zitandukanye, aho bibanze ku mategeko arengera abafite virusi itera SIDA mu bihugu bya Afurika.

Umukozi wa RBC ushinzwe igenamigambi mu kurwanya SIDA, Semakula Muhammed, avuga ko abatari ku miti bahangayikishije.

Yagize ati “Tugeze kuri 83% by’abafite virusi itera SIDA bari ku miti, ntibishimishije kuko icyifuzo ari uko baba 100%.

“Tuzi ko umuntu uri ku miti abaho ubuzima nk’ubw’undi wese utarwaye kandi ko ubushobozi bwabo bwo kwanduza abandi bugabanuka, ni ngombwa rero ko uwanduye, gufata imiti abigira intego cyane ko itangirwa ubuntu”.

Inama yahuje abantu batandukanye bashishikajwe no kurwanya SIDA muri Afurika
Inama yahuje abantu batandukanye bashishikajwe no kurwanya SIDA muri Afurika

Yakomeje avuga ko iyo ari gahunda igihugu cyihaye, yo kurinda ubuzima bw’abaturage kandi ko ari no kubahiriza uburenganzira bwabo, baba abanduye icyo cyoreza kimwe n’abatagifite.

Uwase Nadège, umukobwa ufite virusi itera SIDA ubarizwa mu muryango w’urubyiruko rufite iki kibazo, Kigali Hope Association, avuga ko hari byinshi u Rwanda rwakoze ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.

Ati “Mu Rwanda ayo mategeko atuma tubona imiti, yemerera urubyiruko kwipimisha bitari nka mbere hemererwaga abagejeje imyaka y’ubukure, izo mbogamizi zavuyeho.

“Ikindi ni uko ugaragaweho na virusi itera SIDA ahita ashyirwa ku miti kandi akayihabwa ku buntu, ni ikintu gikomeye Leta yacu yashyizeho”.

Ayo mategeko ngo ni yo yatumye hari intambwe igenda igaragara mu kurwanya SIDA, kuko abo ihitana bagabanutse bava ku 6000 muri 2010 baba 3100 muri 2017.

Icyakora Uwase avuga ko hakiri ikibazo cy’akato gahabwa urubyiruko rufite virusi itera SIDA cyane cyane abari mu mashuri, ngo ari byo bituma hari abahagarika imiti bikabaviramo urupfu kandi bagombaga kubaho nk’abandi, akifuza ko byahagarara.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri Komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu, Hon Soyata Maiga, yavuze ko ikibazo kigihari ari uko hari aho imiti idahagije.

Ati “Hari ibihugu bimwe na bimwe bidafite imiti igabanya ubukana bwa SIDA ihagije, ni ngombwa ko hashyirwaho ingengo y’imari ihagije kandi ihoraho yo gukemura icyo kibazo, abafatanyabikorwa bakaza nyuma. Hagomba kubaho ubufatanye bw’impande zose bireba kugira ngo bitungane”.

Yongeyeho ko impamvu iryo shami ryagiyeho ari ukugira ngo abafite virusi ya SIDA batazahara bakananirwa gukora, bikagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka