Umugore uhetse umwana yijugunye muri Nyabarongo (ivuguruye)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31/12/2018 ahagana saa mbiri n’igice, umugore wo mu kigero cy’imyaka 26 yiroshye muri Nyabarongo ku kiraro cy’ahitwa kuri Ruliba kigabanya akarere ka Nyarugenge na Kamonyi.

Umugore akuwe mumazi yanegekaye cyane
Umugore akuwe mumazi yanegekaye cyane

Uyu mugore utaramenyekana kuko nta kimuranga afite, yari ahetse uruhinja afite n’igikapu. Umukozi wa Ruluba yahise asimbukira mu mazi arabarohora bagihumeka.

Imbangukiragutabara nayo yahise ihagera ikaba ibajyanye ngo bakurikiranwe n’abaganga byihuse.

Niyotwagira Sylvère ukora muri Ruliba warohoye abo bantu, yavuze ko yumvise abagore batabaza bavuga ko umuntu yiroshye muri Nyabarongo ahita atabara.

Yagize ati “Numvise abagore batabaza ko umuntu yiyahuye, kubera ko nzi koga nahise nkuramo imyenda nsimbukira mu mazi nsanga bahagamye munsi y’ikiraro. Nahise mbatabara, ndabajyana mbageza ku nkombe abandi bamfasha kubakura mu mazi”.

“Nabagejeje imusozi bahumeka ndibaza ko bazabaho, igikapu yari afite cyatwawe n’amazi kuko nari nitaye ku gukiza abantu”.

Nyiranshuti Laurence wari hafi y’aho ibyo byabereye, yavuze ko yabonye umuntu asatira amazi bamwibazaho.

Ati “Nabonye yegera amazi mbwira abandi turi kumwe nti wabona uriya mugore agiye kwiyahura. Twahise tumukurikira abonye tumwegereye ahita yijugunya mu mazi n’umwana ahetse, tuvuza induru maze abantu barahurura ni bwo umwe yagiye mu mazi arabarohora”.

Musabyimana Jean Pierre wari mu batabaye, yavuze ko batigeze bamumenya.
Ati “Twese twarebye dusanga nta muntu umuzi cyane ko nta n’icyangombwa na kimwe bamusanganye. Turakeka ko byaba byajyanye n’igikapu yari afite cyajyanywe n’amazi”.

Uwo mugore byagaragaraga ko yari yanegekaye, yahise yitabwaho n’abaganga bazanye n’imbangukiragutabara, nyuma ajyanwa ku bitaro n’uruhunja rwe.

Umwana ahise atangira kwitabwaho n'ababyeyi bari hafi aho
Umwana ahise atangira kwitabwaho n’ababyeyi bari hafi aho
Imbangukiragutabara na yo ihise ihagera
Imbangukiragutabara na yo ihise ihagera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo muntu ubwo yarafite agahinda kenshi bazarebe uko bamufasha. Bu4iya yabonaga ko gupfa bimurutira kubahokdi ko isi yose itakimushaka. Bazamufashe bamuhumurize agarure icyizere cyo kubaho nibyo bibereye ubupfura bw’intore z’iwacu i Rwanda. Imana ibibafashemo.

Tabaro yanditse ku itariki ya: 4-01-2019  →  Musubize

Dore umutima utabara wampaye inka. Imana ni yo izabahembera iyo neza mwagize mwo kagwira mwe. Kwiroha mu ruzi ugakiza umuntu utanazi, ubwo ni ubutwari, ni ubupfura. Murakarama.

Bazineza yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Report ya World Health Organisation yerekana ko abantu biyahura buri mwaka barenga 1 million.Mulibo,800 000 barapfa,naho 200 000 ntibapfe.Gusa abenshi iyo byanze barongera bakiyahura.Abenshi biyahura bakoresheje Imbunda,Umugozi n’Uburozi.Biyahura kubera ibibazo bafite.Urugero,muribuka umukobwa uherutse kwiyahura i Nyamirambo,kubera umuhungu babanye igihe kinini akaza kumuta agafata undi mukobwa.KWIYAHURA bizarangira mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Kubera ko ibibazo byose bizavaho.Niba ushaka kuzaba muli iyo si nshya cyangwa ukazajya mu ijuru rishya rivugwa muli uwo murongo,shaka Imana cyane,we guhera mu byisi gusa.Kubera ko Imana ifata abibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Bityo ntabwo bazaba muli iyo paradizo yegereje kandi ntabwo bazazuka ku Munsi w’Imperuka bivugwa muli Yohana 6:40.

mazina yanditse ku itariki ya: 31-12-2018  →  Musubize

satan yaramujyanye peee!

John yanditse ku itariki ya: 31-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka